Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kubona itsinzi bikomeje kuba inzozi, Rayon Sports yatsinzwe na police FC ya Kenya ku munsi w’igikundiro

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umunsi w’igikundiro yakinnye na police FC ya Kenya umukino urangira itsinzwe igitego kimwe k’ubusa.

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye bashya, uyu munsi Rayon Sports nibwo yagombaga kubamurikira abafana bayo, Ninako byagenze Kuko abakinnyi 28 bose Rayon Sports izakoresha umwaka utaha w’imikino 2023-2024 yaberetse abakunzi bayo.

Nyuma yo kwerekana abakinnyi hakurikiyeho umukino wa gicuti aho Rayon Sports byari byitezwe ko ishimisha abakunzi bayo gusa byarangiye ibatengushye Kuko yatsinzwe igitego kimwe k’ubusa na police FC ya Kenya.

Mu mikino itatu ya gicuti Murera imaze gukina ntiratsindamo n’umwe, yanganyije na Vital’o ibitego 2-2, inganya na Gorilla FC 1-1 none yatsinzwe na police FC ya Kenya igitego kimwe k’ubusa.

Mu cyumweru gitaha Rayon Sports izakina na APR FC mu mukino wa super cup, mbere yo gutangira shampiyona Ku itariki 18 Kanama.

Related posts