Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Kubona amanota 3 si ibintu urota utyo gusa, urabikorera!” Umutoza w’Amavubi yavuze ibyatumye u Rwanda rutsindwa na Benin

Umutoza w’Ikipe y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler yavuze ko umusaruro muke n’amakosa yakozwe mu gice cya mbere cy’umukino ari yo yatumye u Rwanda rutsindwa umukino wa Benin, maze ahamya ko ikizere cyo kwitwara neza kigihari.

Kuri uyu wa Kane taliki 6 Kamena 2024 kuri Stade yitiriwe perezida wa mbere wa Côte D’Ivoire, Félix Houphouët Boigny iherereye mu Murwa Mukuru Abidjan, Ikipe y’Igihugu ya Benin yari yakiriye Amavubi y’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Umukino waje kurangira Ikipe ya Benin batazira “Ibitarangwe” [Les Guépards] itsinze u Rwanda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe neza na Dokou Dodo Ku mupira wari uturutse muri koruneri y’iburyo ya Dossou Jodel maze Dokou Dodo w’imyaka 20 ahita aterekamo igitego cya mbere cya Benin, umukino uba ari n’uko urangira.

Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza w’Ikipe y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler yavuze ko umusaruro muke n’amakosa yakozwe mu gice cya mbere cy’umukino ari yo yatumye u Rwanda rutsinda umukino wa Benin.

Ati “Ntekereza ko umukino twawutakarije mu gice cya mbereaho twaburaga ibintu byinshi twakagombye gukora kandi twari dusanzwe dukora by’umwihariko kuba tutigeze tugaragaza amakari. Buri gihe ni ko bigenda iyo uretse ikipe muhanganye cyane cyane ku ikipe ifite abakinnyi beza cyane nka Beninbafite ijisho ryiza mu kibuga kandi bakaba bafite imbaraga z’umubiri zitangaje; ubwo iyo utabyitayeho nyine barakubirindura.”

Uyu Mudage yakomeje avuga ko n’ubwo byarangiye Amavubi adahiriwe, yakinnye neza igice cya butandukanye n’uko byagenze mu gice cay mbere. Yanagaragaje ko uko yababwiye kubaka umuino Atari ko babikoze; ibintu avuga ko bitamushimishije.

Ati “Mu gice cya kabiri twabonye ikipe itandukanye, yagerageje kurema amahirwe menshi, ariko n’ubundi sinishimiye uburyo abasore bubakagamo umukino, igihe byabafataga mu kugeza umupira aho wagombye kuba,… ahh… Kubona amanota atatu si ibintu urota utyo gusa, nari nabwiye abasore ko bagomba gukora cyane.”

Frank Torsten Spittler yavuze ko yababajwe n’ibyavuye mu mukino kimwe n’Abanyarwanda muri rusange aboneraho gushima mugenzi we Umudage Gernot Rohr utoza Benin. Ati “Nshimiye mugenzi wange uturuka mu Budage ku rundi ruhande. Mbaye ndi utsindwa, byaba byiza ari we untsinze.”

N’ubwo Amavubi yatsinzwe ntibyakuye ku mwanya wa mbere by’agategenyo mu itsinda kuko yagumanye amanota ane n’igitego kimwe azigamye, mu gihe Benin yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota ane ariko yo nta gitego na kimwe izigamye.

Amavubi y’u Rwanda arafata rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho agomba kwisobanura n’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho batazira “Likuena” bivuze Ingona, kuri uyu wa 11 Kamena 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Umutoza Spittler ntiyashimishijwe n’uko Abasore b’u Rwanda bashyize mu bikorwa amabwiriza ye!

Related posts