Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kubera irari Yigize umukobwa afungirwa muri Gereza y’abagore atahurwa amaze guterera inda abagore babiri.MUSHAKA MWAKIZWA!

Umusore wihinduje imiterere akigira umukobwa akaza kuvumburwa amaze gutera inda abagore babiri ubu ari mu mazi abira.

Iyi ni inkuru ishingiye k’umusore wihinduje imiterere akigira umukobwa akaza kuvumburwa amaze gutera inda abagore babiri.

Uyu musore  yakuwe igitaraganya muri Gereza y’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko bimenyekanye ko amaze gutereramo inda abagore babiri.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko witwa Demi Minor yari yafungiwe muri Gereza y’abagore izwi nka Edna Mahan Correctional Facility nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umubyeyi we.

Demi Minor wakatiwe gufungwa imyaka 30, yavanywe muri iyi Gereza ya Edna Mahan Correctional Facility ajyanwa mu kigo kigororerwamo urubyiruko kizwi nka Garden State Youth Correctional Facility mu kwezi gushize kwa Kamena.

Demi Minor wihinduyemo umukobwa, yamaganye iki gikorwa yakorewe cyo kujya kumufungira muri Gereza y’abagabo kandi ngo ari umugore.

Mu itangazo yashyize hanze rivuga ko yakorewe ihohoterwa, yagize ati “Nasabye abacungagereza kuncakira umucungagereza w’umugore ndetse no kumfungira muri Gereza y’abagore, ariko Liyetena yaranze ahubwo anyuka inabi.”

Iyi mfungwa ihakana ibyo kuba yarateye inda abagore babiri bari bafunganywe, akavuga ko ko ahubwo bishobora kuba byarakozwe n’abacungagereza.

Yagize ati “Umunsi umwe umucungagereza yarambajije niba ntarakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugororwa, ndamubwira nti none se hano ntihabamo camera…buri wese hano ni umugabo ndetse na we.”

Yavuze ko nubwo yemeye gufungirwa muri Gereza y’abagabo, ati “ariko se no kwakira ko ntari umugore byo bizashoboka.”

Yakomeje agira ati “Bahonyoye uburenganzira bwanjye bwo kubaho ntekanye ndetse banankorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kuba bamfungiye hamwe n’urubyiruko rw’abahungu.”

Related posts