Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ku munsi w’ubukwe bwe, umugabo bamutegereje ku rusengero baramubura yigiriye mu kiraka cyo kumanika anteni ya DSTV

Hari ibintu umuntu yumva akumva birasa n’ibidasanzwe, iyo umuntu afite ubukwe akenshi aba aricyo kintu atekereza yagishyizeho umutima cyonyine ku buryo n’ufite akazi asaba ikiruhuko kugirango ategure ubukwe neza. Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n’amashusho by’umugabo bivugwa ko yari afite ubukwe ariko abantu bamutegereje ku rusengero baramubura ku munsi w’ubukwe bwe, nyamara we yari yigiriye mu kiraka cyo kumanika anteni ya DTSV mbere yo kujya mu bukwe.

Muri aya mafoto abantu bagaragaye bashungereye munsi y’aho uyu mugabo yarimo amanikira umukiriya anteni y’insakazamashusho ya DTSV. Ni igikorwa bamwe bashimye bamushimagiza ko ari umuntu ukunda akazi. Mu gihe yamanikaga iyi anteni munsi ye hari imodoka imutegereje ngo ihite imutwara ku rusengero aho umugeni we n’abari bamuherekehe bari bamurindiriye.

Ku rundi ruhande ariko, hari abanenze iyi myitwarire bakavuga ko atagombaga kuvanga gahunda ze z’ubukwe n’izubucuruzi asanzwemo. Bavuga ko kumanika anteni atari igikorwa cyihutirwaga ku buryo yakereza ubukwe n’abari babutashye.

N’ubwo abamushima n’abamunenga bihaye umwanya bakamuvugaho ku mbuga nkoranyambaga, ntawe uzi neza impamvu yatumye ajya mu kiraka cyo kumanika anteni hutihuti yambaye n’imyenda y’ibirori. Birashoboka ko yari amafaranga menshi yemerewe na nyiri anteni cyangwa akaba ari babandi bavuga bati ifaranga ni ifaranga ku buryo nya n’igiceri cy’urumiya yacaho, akaba yanabikora ku munsi w’ubukwe bwe nk’uko uyu yabikoze.

Related posts