Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ku munsi w’igikundiro “RayoDay” Rayon Sports izakina nk’ikipe imaze imyaka 2 ivutse yo muri Benin

Ikipe ya Rayon Sports irikwiyegura umunsi w’igikundiro “RayonDay” uzaba tariki 5 Kanama 2023, yatumiye ikipe yo muri Benin yitwa Loto-popo FC.

Rayon sport nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti yakinnyemo na vitalo mu mpera z’icyumweru gishize, irakurikizaho Gorilla FC Kuri uyu wa 2 Kanama ubundi tariki 5 Kanama izahure na Loto-popo FC yo muri Benin, aho izereka abakunzi bayo abakinnyi bashya yasinyishije nabandi Bose muri rusange izakoresha umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Loto-Popo FC ni ikipe nshya mu gihugu cya Bénin dore ko yashinzwe mu 2021 nyuma yo kugura umwanya wa ESAE FC yari imaze gutwara Igikombe cy’Igihugu mu 2019.

Mu mwaka wayo wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Bénin, iyi kipe yahise yegukana Igikombe cya Shampiyona, isohokera iki gihugu mu mikino ya CAF Champions League nubwo itarenze umutaru kuko yasezerewe mu ijonjora ry’ibanze na Nouadhibou yo muri Mauritanie.

Loto-Popo FC uyu mwaka iri mu mikino ya CAF Confederation Cup aho mu ijonjora ry’ibanze izahura na FUS Rabat yo muri Maroc.

Related posts