Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ku mbuga nkoranyambaga hatse umuriro hagati ya Shaddyboo na Auncle Austin

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urubuga ruzwi nka Twitter kuri ubu rusigaye rwitwa X, hakomeje kugaragara intambara hagati ya Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ndetse na Auncle Austin bapfa inzu.

Wakwibaza uti ese byagenze bite?

Mu kiganiro gikorerwa ku rubuga rwa X kizwi nka space, uyu Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yakoresheje mu minsi yashize ahuriramo n’abantu batandukanye bakoresha uru rubuga, Shaddyboo yumvikanye anenga bikomeye umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM avuga ko yanze ko yikodeshereza inzu yari yashimye ngo abana be babone aho barara. Avuga ko ibi uretse urwango amwanga, nta yindi mpamvu yatuma amukora ibyo.

Auncle Austin mu kiganiro yagiranye n’igihe yahakaye ibi ashinjwa na Shaddyboo, avuga ko ntacyo bapfa ku buryo yakwanga ko akodesha inzu Kandi ari amafranga ye yishyura.

Auncle Austin yavuze ko ahubwo nakomeza kumusebya ku mbuga nkoranyambaga, aramujyana mu nkiko kuko ibyo ari gukora byo kumusebya atari byo.

Related posts