Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01/ 10/ 2025, Ibitego bibiri bya Fiston Kalala Mayele byafashije Pyramids FC gutsindira APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Ni umukino APR FC yagiye gukina ibizi ko igomba gukora ibishoboka byose bakawutsinda cyane ko imikino 4 yahuje aya makipe nta na rimwe bigeze babasha gutsinda Pyramids FC.Pyramids FC na yo ikaba itari yakabashije gutsindira APR FC i Kigali kuko inshuro 2 bakiniye mu Rwanda, banganyije.
Pyramids FC ikaba itari yishimiye ko umukino washyizwe saa 14h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, bibazaga icyo Amahoro yabaye.Umutoza wa APR FC yari afite abakinnyi be bose uretse rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara urwaye akaba atarakira.
Uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wasifuwe n’abasifuzi bo muri Mauritania bari bayobowe na Abdel Aziz Bouh.Iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga APR FC irimo ishyira igitutu kuri Pyramids ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.
Pyramids FC nayo yanyuzagamo igasatira ariki ntacyo byatanze kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse ibayanakibonye ku munota wa 46 ku mupira Ruboneka yahinduye imbere y’izamu maze William Togui agashyiraho umutwe ariko umunyezamu akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku makosa ya Niyomugabo Claude ku munota wa 51 Fiston Kalala Mayele yatsindiye Pyramids igitego cya mbere.
Ku munota wa 54 umunyezamu Naser yongeye kurokora Pyramids ku mupira yatewe na William Togui Mel..Ku munota wa 71 Naser yakuyemo undi mupira ukomeye wa Memel Raouf Dao ni nako ku munota wa 72 umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurcic yahawe ikarita itukura.
APR FC yakomeje gushaka igitego ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.Ku munota wa 85 Fiston Kalala Mayele yaje kubona igitego cya kabiri umukino urangira ari 2-0.Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira.