Ni ku biro by’ Umurenge wa Kimisagara habereye agashya ku mugabo wahuye n’ uruva gusenya ubwo yari agiye gusezerana mu mategeko n’ umukobwa yihebeye gusa yiyibagiza ko hari umugore babyaranye abana batatu umwe kuri ubu afite imyaka 11 y’ amavuko kandi uyu mugabo ntabwo yigeze yuzuza inshingao zo kurera abo bana ahubwo yahise abata.
Uwo mugore wabyaranye n’ uwo mugabo yahisemo kuza kwica iryo sezerano , agaragariza ubuyobozi ko uwo mugano atigeze yita ku bana yabyeye bityo ko agomba gusezerana ari uko abanje gutanga indezo.
Kalisa Jean Sauveur , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kimisagara , yabanje gutanga umwanya ku waba afite imbogamizi yatuma abagiye gusezerana bidakorwa , mu buryo bwo gutambamira iryo sezerano, abari mu cyumba batunguwe no kubona ko ahari.
Hahagurutse umugore wari uri kumwe n’ abana babiri , ageza ikibazo cye ku muyobozi ushinzwe gusezeranya abashaka kubana nk’ umugore n’ umugabo, ko uwo musore yari asanzwe ari umugabo we babanye ndetse babyaranye abo bana bose akaba agiye gusezerana.
Uyu mugore yavuze ko yajyaga yumvana abantu bagiye batandukanye bo mugace batuyemo bavuga ko umugabo we agiye gusezerana n’ undi mugore , uyu mugore akabwira uyu mugabo we ko bakicarana bakaganira uko bazarera abo bana. Uwo mugabo yamusubizaga ati“ ntabwo ngiye gusezerana, ngo ababikubwira barakubeshya.”
Nyuma haje umuntu abwira uwo mugore ko yabonye umugabo we n’ undi muntu bamanitse ku murenge wa Kimisagara ku rutonde rw’ abazaserana kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena 2022, na we ajya kubyirebera ku biro by’ umurenge bituma yitegura kujya gutambamira iryo sezerano.
Icyatunguye bamwe mu bari baje gutaha ubukwe , ni uko bari bamuzi nk’ umukozi w’ Imana , wabigishaga gusenga , akigisha cyane abagore kubaha abagabo babo.Hari umwe muri abo wagize ati “Ntabwo twari tuzi ko yakora ibintu nk’ibingibi kujya gusezerana n’undi mugore ataye abana ku musozi. Yakoze amakosa nk’umukozi w’Imana kandi twizeraga.”
Uyu musore yabonye ko isezerano rye ridakunze ahitamo guta umukobwa ku murenge ariruka akizwa n’ amaguru n’ abantu bari bamuherekeje bayoberwa aho nyamusore agiye, nabo bahisemo guhita bitahira.