Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kokombure iri muri bimwe mu byangiza ubuzima bw’ abagore, dore icyo bishobora kugukururira wa mugore we kuko ushobora no kwisanga wapfuye utabihagaritse.

Amafunguro amwe n’ amwe ndetse n’ ibindi bintu bitandukanye , byangiza ubuzima bw’ abagore nyamara batabizi.

Uyu munsi rero muri iyi nkuru turaza kugaruka ku bintu byangiza ubuzima bw’ abagore mu ibanga.

N’ubwo bikoreshwa cyane kandi bigakundwa n’abatari bake, ntabwo biba byiza ku buzima by’umwihariko ubw’abagore mu gihe byabaye akamenyero gakabije. Hatitawe kubyiza byabyo, biba bigomba gukoreshwa mu rugero.

  • Kokombure (Cucumber).

Cucumber irimo ibizwi nka ‘Cucurbitacins’, ibi tuvuze byifitemo ubushobozi bwo gutera ubwoko bwose bw’inzoka zo munda ndetse n’ubundi burwayi, mu gihe yariwe hatabayeho kuyikata yose by’umwihariko ku mpera yayo.

  • Ibyo kunywa bidasembuye

Muri ibi byo kunywa bidasembuye dusangamo amafunguro gakondo nka BVO cyangwa Brominated Vegetable Oil, ashobora kugira ibibazo ku bagore.

  • Ibintu bitunganya umusatsi w’abagore

Muri ibi byifashishwa mu gutunganya umusatsi w’igitsina gore habamo; Aspartame, Neotame ndetse n’ibindi bitandukanye (Chemicals), bitera ibibazo byinshi birimo kuzamura umuvuduko w’amaraso, Diabetes ndetse n’indwara zo mu bihaha ku bagore babikoresha cyane (Babigize akamenyero).

  • Amafunguro azwi nka ‘Cold Cuts’

Ubu ni ubwoko bw’amafunguro aba akoze nk’isahane, akunda gushyirwa ku meza y’abiyita abanyamujyi. Aya mafunguro aba arimo azwi nka; Cocktail, Sausages, Hot dog ndetse n’andi atandukanye.

Aya mafunguro akoranywe ibintu bituma agira umumaro mubi, wo gutera indwara y’umutima ndetse na kanseri. Izi ngaruka ziza ku muvuduko uri hejuru cyane, iyo igitsina gore kiyimenyereje cyane.

  • Ifiriti z’ibijumba.

Izi firiti zimwe zicuruzwa ku muhanda cyangwa mu ma Restaurant zitera kanseri zitandukanye by’umwihariko Kanseri y’ibere, mu gihe byagizwe akamenyero n’igitsina gore.

Uretse ab’igitsina gore twibanzeho, n’abandi baba bagomba kwigengesera ndetse no kwitondera ibyo barya bakabirya mu rugero, kuko abahanga bavuga ko ibyiza byose iyo bibaye byinshi bikarenza urugero bihinduka bibi.

Src: Faceofmalawi.com

Related posts