Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC yongeye kwikomanga kugatuza ndetse no kwisimbukuruza kuri Rayon Sport. Dore amagambo akakaye azindutse atangaza!

KNC yongeye kwikomanga kugatuza ndetse no kwisimbukuruza kuri Rayon Sport. uyumugabo usanzwe ayobora ikipe ya Gasogi United, akunda kwishongora ku ikipe ya Rayon Sport ndetse agashaka no kugaragaza ko iyikipe ya Rayon Sport yaba iri munsi ya Gasogi United abereye umuyobozi. uyumugabo kandi akunda kwishongora kuri Rayon Sport kuberako aziko ari ikipe igira abafana benshi, ndetse bamwe bafata uku kwishongora nko gukurura abafana ba Rayon Sport ngo bakomeze bakurikire byinshi mubyo aba ari kuvuga ndetse banakomeze bamenyeko na Gasogi United ihari.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ubwo yari mukiganiro intangamarara kuri Radio 1 asanzwe ayobora, yarikumwe na mugenziwe usanzwe ari umuvugizi wa Gasogi United Mutabaruka, ubwo Mutabaruka yamubazaga abakinnyi bazagenda, maze mukusubiza avugako we ntamukinnyi numwe we wagenda atabanje kubimenyeshwa avugako impamvu yabyo aruko we abakinnyi be ngo baba bafite amasezerano y’igihe kirerkire ngo batameze nk’aba Rayon Sport. ibikandi abivuga, yongeyeho ko ikipe ya Rayon Sport ntabushobozi yabona bwavana umukinnyi muri Gasogi ndetse ayishongoraho cyane avuga ko Rayon Sport igura abasaza batagifite amasezerano mugihe we agura abakinnyi bakiri bato ngo bafite ahazaza.

Uyumugabo kandi yongeye kwizeza abakunda ikipe ye ko umwaka utaha izaba idanangiye ndetse anabizeza ko izaba ari ikipe ikomeye cyane izabasha guhatana ndetse akaba yizeye ko izagera kuri byinshi cyane bitandukanye. uyumugabo ubusanzwe uzwiho kudapfana ijambo, yabwiye mugenzi we barikumwe mukiganiro ko kubwe ikipe ya Rayon Sport ari ikipe idakwiriye kuzongera kuvuga ko abakinnyi bafite amasezerano ya Gasogi United baba bahenze, maze aherako avuga ko ashingiye kubushobozi bw’abakinnyi be n’agaciro bafite ikipe ya Rayon Sport itabona ubushobozi bwo kugura Nkubana Mark byavugwaga ko yaba yifuzwa na Rayon Sport.

Kimwe mubyatumye iyimvugo y’uyumugabo ifatwa nko kwishongora, nuko kuva iyikipe yakwitwa Gasogi United ntanarimwe yari yabasha gutsinda Rayon Sport, ahubwo akenshi iyo uyumuyobozi wayo yavuze ibintu bikomeye kuri Rayon Sport birangira iyitsinze. uyumugabo kandi akundwa nabatari bake kubera akunda kuvuga amagambo aryohera abamukurikira ndetse bigatuma abenshi barushaho kumenya ikipe ayoboye.

Related posts