Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC yeguye ku nshingano zo kuyobora ikipe ya Gasogi United ahita atangaza ikizakurikiraho

Umunyemari amakaba n’umuyobozi wa Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyobora iyi kipe.

Hashize igihe kitari gito, Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC ashinze ikipe ya Gasogi United ndetse kugeza ubu ikaba iri mu cyiciro cya mbere ikaba ikimazemo imyaka itari myinshi cyane ariko yagaragaje ko ari ikipe ishobora gukora ibyo benshi batekerezaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo uyu mugabo yari mu kibaganiro ‘Rirarashe’ asanzwe akorana na Angel Mutabaruka kuri Radio 1 yaje gutangaza ko abakunzi ba Gasogi United bagomba kwitegura Perezida mushya uzatangirana na Sezo igiye kuza ya 2023/2024.

KNC nyuma yo gutangaza ko Gasogi United igiye kuyiborwa n’undi muyobozi ngo we azaba arimo kuyobora ibindi bikorwa bijyanye n’iyi kipe kandi yemeza ko uwo muyobozi nawe azaba afite amafaranga menshi kubera ko ngo umuntu ugomba kuyobora iyi kipe nibura aba afite amafaranga atari munsi ya Milliyoni 5 z’amadorari.

Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yaje no kumenyesha abakunzi ba Gasogi United ko afite ba rutahizamu benshi ahubwo nk’abakunzi b’iyi kipe bagomba guhitamo ugomba kuzaba ari muri Gasogi United harimo uwuhagaze ibihumbi 100 by’amadorari kumanuka kugeza no kuwuhagaze ibihumbi 15 by’amadorari.

KNC azwiho kuvugisha ukuri ku bintu abona bitagenda neza haba mu mupira w’amaguru arimo kugeza ubu ariko no mu bindi bintu bitandukanye uyu mugabo akunze gutangamo umusanzu we aho ukenewe.

Gasogi United uyu mwaka w’imikino yaragerageje imbaraga nyinshi ari nako yagendaga itangaza ko igomba gutwara igikombe ariko biza kwanga mu mukino yo kwishyura bituma igenda isubira inyuma gake gake kugeza aho yisanze ku mwanya wa 8 n’amanota 40.

 

Related posts