Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC yasabye Cleophas Barore na Sandrine Isheja kwirukana abanyamakuru ba Siporo bari kuri Radio Rwanda

 Ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United bakinnye umukino w’umunsi 4 wa Shampiyona umukino urangira ikipe ya Rayon Sports itsinze igitego 1-0, wabaye Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports barishimye nyuma yaho ikipe yabo ibonye amanota 3 ya mbere kuva Shampiyona yatangira ariko abakunzi ba Gasogi United batahana agahinda hamwe na Perezida wabo Kakooze Nkuriza Charles.

KNC nyuma yatangaje ko ikipe ye yarushije cyane Rayon Sports kugeza aho Gasogi United yahawe ikarira itukura ariko n’ubundi ikomeza kurusha Rayon Sports ibintu uyu muyobozi yafashe nko kubura amahirwe kuri uyu mukino.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, KNC yabyutse yatsa umuriro ku banyamakuru ba RBA cyane cyane abakora kuri Radio Rwanda mu rubuga rw’Imikino barimo Kwizigira Jean Claude, Rugangura Axel, Lorenzo Musangamfura, Hubert Ndacyayisaba

Mu magambo ye, KNC yatangaje ko aba banyamakuru ba Radio Rwanda ibyo bamukoreye mbere y’umukino atari ibintu bikwiye abanyamakuru ba Radio y’igihugu. Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 20 Nzeri 2024, aba banyamakuru bumvikanye batangaza ko KNC niba adafashe umukino we ngo awushyire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batazaza kureba uyu mukino ndetse ko no kuwogeza bidakunda kuko umukino uciriritse ugereranyije n’uwa APR FC na Pyramid FC.

Aba banyamakuru banavuze ko KNC bamunyujijemo ijisho kubera ko yari azi gutegura ariko ngo gufata umukino wa Gasogi United akawuhuza n’uwa APR FC na Pyramid FC wabereye rimwe ni uwe ngo yimennye inda kuko ngo ntabwo abafana bazaza kuwureba ahubwo bazigira mu bubari kujya kwirebera uwa APR FC na Pyramid FC waberaga mu Misiri.

KNC ibi ntibyigeze bimushimisha habe na gato kuko we yemeza ko hari abafana batigeze baza kureba Rayon Sports na Gasogi United kubera bagumuwe n’aba banyamakuru ba Radio Rwanda ibintu asaba Cleophas Barore na Sandrine Isheja Butera kugira icyo bakora kugirango igitangazamakuru cy’igihugu cyive mu bintu byo gutwika nk’abasanzwe bakoresha YouTube.

KNC nawe yaje kubishongoraho, atangaza ko kuba aba banyamakuru baza kureba uyu mukino ngo ntakintu bari bumuhe n’ubundi binjirira ubuntu ahubwo anasaba Rwanda Premier league gukuraho kogeza umupira kuri iyi Radio niba badakwiye gushyigikira umupira w’u Rwanda ngo kuko ntacyo baba bamariye Shampiyona yacu.

Ibi KNC yabitangaje mu kiganiro akora buri mu munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu cyitwa RIRARASHE gica kuri Radio 1. Iki kiganiro kigaruka ku makuru aba avugwa hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda kuva Saa Moya za mugitondo kugeza saa ine z’amanwa ariko yaba afite abo agomba guha ubutukwa akabanza akabunyuzaho bakabona gukomeza we na Angel Mutabaruka.

Related posts