KNC yabeshye Abanyarwanda rwose azigaye_ Ishimwe Ricard nyuma yo gufungurwwa ahise yahuranya

 

Umunymakuru Ishimwe Ricard,ukora kuri SK FM , nyuma y’ uko yari amaze iminsi afunzwe , ubwo yafatwaga KNC yavuze ko yakuwe munsi y’ igitanda gusa ubwo yari mu kiganiro yaje abeshyuza avuga ko ibyo bitigeze bibaho ko uwabivuze agomba kwigaya kuko yabeshye Abanyarwanda.

 

Ibi byaje mu ntangiriro za Kanama 2025 nibwo Ishimwe Ricard umunyamakuru w’imikino wa SK FM yafunzwe akurikiranyweho ibyaba birimo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo z’ Igihugu

Byari bifitanye isano n’amatike y’indege yagendeyeho agiye mu Misiri kubera umukino wa APR FC na Pyramids FC wabaye umwaka ushize.

Uyu munyamakuru si we wenyine kuko hari n’abandi bari muri dosiye imwe aho bavugaga ko bo bishyuye amatike ariko MINADEF yo ikavuga ko amafaranga yavuye kuri konti yayo.

Hari tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo basomewe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze Urukiko rwa Gisirikare rwemeza ko barekurwa by’agateganyo.

Kuri uyu waMbere tariki ya 1 Nzeri 2025, nibwo Ricard yongeye kumvikana kuri SK FM atangiye akazi, yavuze uko byagenze ngo afatwe.Ricard yasobanuye ko mbere y’uko ajya kwitaba yari yahamagawe ni joro abasaba ko yazanirwa ’Convocation’ ku kazi, bwarakeye barayizana anasinyira ko yitaba saa munani.

Yavuze ko yavuye ku kazi abwiye Sam Karenzi ati “Namubwiye ngiye guca Velvett gato nkahita njya kwitaba, sinahageze kuko nashakaga ko amasaha agera nagezeyo.”

“Navuganye na Scovia (Umuyobozi wa RMC) ndimo ninjira mubwira ko umunyamategeko naza ahasanga, namubwiye ko barimo kunyaka telefoni arambwira ngo nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko KNC akwiye kuzigaya bitewe n’amagambo yatangaje asa n’uwishimiye ko afungwa.Ati “KNC azigaye yabeshye ababanyarwanda sinzi impamvu yahisemo kubabeshya, yahimbye ibinyoma bitabaye, yakininiye ku izana ryanjye, ndi umunyarwanda uzi icyo amategeko avuze, wubahiriza amategeko, ku myaka yanjye ni ubwa mbere nari mpamagajwe n’urwego urwo ari rwo rwose.””Nta bwoba nari mfite ubwo ari bwo bwose butuma mpamagazwa n’urwego rw’umutekano ngo njye kwihisha, yarababeshye rwose niba byari bimushimishije ko abivuga muri ubwo buryo nta kibazo ku mutima wanjye naramubabariye nta kibazo dufitanye ariko ibyo yavuze sibyo 150% cyangwa 1000%, aho hantu munsi y’igitanda ntaho bankuye, umugabo natanga ni Scovia Umuyobozi wa RMC ninjiye muri ’auditorat’ tuvugana.”

Ubwo yafatwaga agafungwa, Umuyobozi wa Radio&TV1 Kakooza Nkuriza Charles [KNC] mu kiganiro Rirarashe yatangaje ko Ricard bamukuye munsi y’igitanda cy’akabari ka Velvett ari yo yagiye kwihisha.

Uyu munyamakuru Kandi yakomoeje avuga ko mu kwezi bamaze bafungiwe kuri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi nta kibazo na kimwe bagize kuko bari bafashwe neza.