Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

KNC ushinja Rayon Sports gutsinda ibitego by’ubutekamutwe yahahamuye abakunzi b’iyi kipe anahishura ibitego Gasogi United na APR FC zizayinyagira Gikundiro

Nyuma yo gutsinda Musanze FC, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United yahaye integuza ikipe ya Rayon Sports bazahura ku munsi wa 15 wa Shampiyona, ayibwira ko mu mikino ibiri iri imbere igishoboka ari uko yabonamo inota rimwe.

Ibi KNC yabitangaje nyuma y’umukino Gasogi United yatsinzemo Musanze FC 1-0 kuri Stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.

Nyuma y’umukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, KNC yavuze ko ashimira abakinnyi be ubwitange bagaragaje ndetse anashimira byimazeyo abatoza Paul Kiwanuka na Dusange Sasha.

Abajijwe icyahindutse kugira ngo Gasogi United iba ikomeje gutsinda imikino yikurikiranya, KNC yasubije ko icyahindutse ari abakinnyi be ngo bongereyemo imbaraga mu mikinire.

Ati ” Hari imikino twajyaga dutsindwa, ukabona ko hatarimo kwitanga cyane ariko urabona ko abasore bari tayari kandi uko biri kose ntekereza ko tugenda tuba beza uko iminsi itambuka.”

Yunzemo ati ” Abakinnyi barimo gukina bitanga, ukabona ko bataje gushaka inota rimwe ahubwo ari amanota 3. Ni amakipe make akura amanota kuri iki kibuga cya Musanze FC.”

KNC yavuze ko intego bafite ari igikombe kuko ngo ntibaje kwifotoza.

Ati ” Nabwiye abakinnyi ko tutaje hano kwifotoza, turi ku gikombe ndetse mbwira abantu ko tugomba gushyiramo imbaraga imikino ibiri isigaye tukayitsinda. Mu kwezi kwa mbere hari abakinnyi tuzongeramo. Tugomba kugira 11 babanzamo ariko n’abasimbura beza.”

Yunzemo ati ” Ndatekereza ko ikipe itaravanye amanota kuri Gasogi , bizayigora kuko tugiye kuzamura urukiramende cyane.”

Rayon Sports ngo irarye iri menge

Abajijwe icyo avuga kuri Rayon Sports bazakina ku munsi wa 15 wa shampiyona (nyuma y’uko Rayon Sports izaba imaze guhura na APR FC), KNC yavuze ko ntakinini ayivugaho gusa yemeza ko imikino ibiri iri imbere (uwa APR n’uwa Gasogi United), ngo Rayon Sports nikoresha imbaraga ishobora kuzabonamo inota rimwe.

Ati ” Rayon Sports ntacyo nayivugaho. Ni ikipe ifite ibibazo byinshi cyane. Ni ikipe yagiye itsinda ibitego kubyo nkunda kuvuga ko ari ubwe ’Escrot’. Yego yagize amahirwe iratsinda ariko ntekereza ko ibihe irimo ubu bitayoroheye.”

Yakomeje agira ati ” Imikino isigaje hagati ya APR FC na Gasogi, ikoze ishyano yabonamo inota rimwe.”

Umukino Rayon Sports izakiramo Gasogi United uteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2022. Ku munsi wa 14 wa Shampiyona Rayon Sports izaba yabanje kwakira APR FC muri ’derby’ ya Shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2022.

Gutsinda Musanze FC byatumye Gasogi ihita ifata uwanya wa 4 n’amanota 22. Shampiyona iyobowe na Rayon Sports ifite amanota 28.

Related posts