Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC akomeje kwigamba kuri kiyovu Sports, Ese afite ubushobozi bwo kuyitsinda ?? mu mikino 5 Gasogi ntiratsindwa na kiyovu, menya byinshi

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 4.

Uyu munsi i Saa 19h00 hari umukino wa Gasogi United na kiyovu Sports uri bubere kuri sitade ya Kigali Pele stadium. Mbere y’uko uyu mukino uba Perezida wa Gasogi KNC yatangaje amagambo y’ubwishongozi agaragaza ko Kiyovu Sports ari ikipe iri mu bihe bibi agomba kuyitsinda ntakabuza.

Ibyo ugomba kumenya mbere y’uyu mukino, mu mikino 9 aya makipe amaze gukina muri shampiyona Gasogi united yatsinzemo 5, Kiyovu Sports itsinda 1, banganya imikino 3. Kiyovu Sports iheruka gutsinda Gasogi United ku itariki 26 Kamena 2021, mu mikino 5 iheruka Kiyovu ntiratsinda Gasogi United igikomeye yakoze n’ukunganyamo kabiri.

Mu mikino 3 ya shampiyona bamaze gukina muri uyu mwaka w’imikino Gasogi United yatsinze ibiri itsindirwa umwe, Kiyovu Sports yo yatsinze umwe inganya 1 itsindirwa undi. Kugeza ubu Gasogi iri kumwanya wa 3 mu gihe kiyovu Sports iri kumwanya wa 8.

Nubwo Gasogi United yihagararaho imbere ya Kiyovu Sports mu mateka Naho bahuriye, Kiyovu Sports yashinzwe mu mwaka wa 1964 ifite shampiyona 7, Kurundi ruhande Gasogi United ntiramara imyaka 5 ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, Kuko yatangiye kuyikina mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Kiyovu Sports imaze gutsindwa ibitego umunani mu mikino itatu iheruka gukina.

Related posts