Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC akomeje kuba aka wa mwana murizi udakurwa urutozi!

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United biherutse gutangaza ko iyi kipe itazongera kwitabira imikino iyo ari yose itegurwa na FERWAFA ndetse ko no mu gikombe cy’Aamahoro ikipe ya APR Fc bari kuzahura yikomereza.

Si ibi gusa kandi Umuyobozi wayo Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yanandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ibaruwa yo kwikura mu irushanwa.

Ibi byose byaje nyuma y’umukino iyi kipe yatsindwagamo na AS DE Kigali igitego 1-0.

Ibaruwa yandikiye iri shyirahamwe,ubuyobozi bwaryo bwavuze ko bwayakiriye ndetse ko nta kipe ipfa kwikura mu irushanwa ngo kuko hari ibigenderwaho.

Mu kiganiro One Sports Show cyo kuri Uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2024,KNC yumvikanye avuga ko iyi kipe ku munsi w’ejo igomba gukina umukino ifitanye na Kiyovu sports.

Gusa Yakomeje avuga ko bakomeje gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.

Abenshi bakomeje kwibaza kuri KNC utangaza ko akuyemo ikipe akongera akayigarura ndetse bamwe bari kubiteramo urwenya ku mbugankoranyambaga.

Hari n’abavuga ko bashatse ikipe ya Gasogi United bayireka ikavamo nk’uko ikipe ya ATLACO FC yibagiranye mu rwa Gasabo.

Nubwo yari yatangaje ko ayikuye muri Shampiona iyi kipe Yakomeje imyitozo nk’uko bisanzwe.

Jean  Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts