Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports yubitse imbehe y’abakinnyi ba AS Kigali [AMAFOTO]

Ikipe ya Kiyovu Sports yaturutse inyuma itsinda iya Association Sportive de Kigali ibitego 2-1, iba iburijemo agahimbazamusyi kadasanzwe Perezida Shema Fabrice yari yemeye gukuba inshuro eshanu mu gihe bari gutsinda uyu mukino.

Wari umukino wa Mbere wa Shampiyona ku ruhande rw’aya makipe yombi kuko wari uteganyijwe kubera rimwe n’indi, gusa ku bwumvikane bw’aya makipe na Rwanda Premier League wimurirwa kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Kanama 2024 kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo Kiyovu Sports itari ifite abafana ba yo bose, yatangiye shampiyona itsinda AS Kigali ibitego 2-1. Kiyovu Sports ntabwo yari ifite abakinnyi benshi yaguze uyu mwaka baje bavuye hanze y’u Rwanda kuko batarabona uburenganzira bwa ITC.

Mu gutangira umukino, ku munota wa 16, rutahizamu w’Umurundi, Shabani Hussein Tchabalala yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Nkubana Marc.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Tuyisenge Hakim yaje kwishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 44, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego iza no kukibona ku munota wa 75 gitsinzwe na Mugisha Desire ni kuri kufura yari itewe na Djuma Nizeyimana maze umunyezamu arawuruka Desire ahita ashyira mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

Kiyovu Sports yahise yiyongera ku makipe ya Gasogi United na Gorilla FC zatsinze imikino yayo ku ikubitiro, akaba ari na zo ziyoboye urutonde by’agateganyo uhereye kuri iyi abakunzi bayo batazira “Urucaca”.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu SC
Abakinnyi 11 bari mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

Tchabalala [Ibumoso] ni we wafunguye amazamu

Kiyovu Sports yiyongereye ku makipe yabonye amanota 3 abanza!

Related posts