Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports yizihije imyaka 60 ibayeho, n’itanu Rayon Sports idakoraho

Ikipe ya Kiyovu Sports yizihije imyaka 60 imaze ibayeho, itsinda mukeba wayo w’igihe kirekire Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa shampiyona (30); bishimangira imyaka 5 ishize Rayon sports idatsinda ikipe ya Kiyovu Sports mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Gicurasi 2024, maze uza kurangira “Urucaca” nk’uko rwari rwarabihize ko iyi kipe bita “Murera” itazigera iyitsinda mu myaka itanu yose, dore Murera iherutse gutsinda “Urucaca” muri shampiyona taliki ya 1 Ukuboza 2019, igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Alfred Leku ku munota wa 78 w’umukino, gihita kigumisha iyi kipe y’Icyatsi kibisi n’Umweru ku mwanya wa gatandatu n’amanota 44, mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 57.

Nk’uko iyi kipe yari yabiteguje, uyu mukino warebwe na benshi mu bakinnyi bakanyujijeho mu ikipe ya Kiyovu Sports barimo; Nuru Munyemana, Hassan Munyandekwe, Ashraf Munyaneza, Alam Makasi, Shyaka, Brazza Musa Karato, Ikomba Bilaga, Hassan Hirana, Amza Tuyisenge na Jean Bosco Nizeyimana.

Kuva yashingwa Kiyovu Sports mu bikombe bikinirwa mu Rwanda bitanga itike yo gukina imikino Nyafurika, yegukanye ibikombe bibiri by’Amahoro icyo mu 1975 ndetse n’icyo mu 1985. Kiyovu Sports kandi ifite ibikombe 5 bya shampiyona yegukanye 1969, 1971, 1983, 1992 ndetse no mu 1993.

Igitego kimwe rukumbi cya Alfred Leku, cyatanze intsinzi ku Urucaca rwari rwaje mu myamabro mishyashya! 
Kiyovu Sports mu myaka 60 iamze ishinzwe, imaze kwegukana ibikombe bitanu bya shampiyona, na bibiri by’icy’Aamahoro.

 

Related posts