Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports yatsinze Étoile de l’Est iyandagaje yitereka ku mwanya mwiza ishyira ahabi Étoile de l’Est

Kuri uyu mugoroba Tariki 27 Ukwakira ikipe ya Kiyovu yatsinze Étoile de l’Est ibitego 6-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda.

Umukino watangiye i Saa 15h00 kuri Kigali Pele stadium. Kiyovu Sports n’iyo yari yakiriye umukino. Umukino ugitangira Étoile de l’Est yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 4 gusa kinjijwe n’umukinnyi Rwema Amza.

Kiyovu Sports yatunguwe ariko ntiyacika intege ikomeza gusatira ibyo byatumye ikipe ya Étoile de l’Est yitsinda igitego ku munota wa 17′, kitsinzwe na Ndayishimiye Célestin.

Nyuma yiki gitego ibyakurikiyeho ni amateka. Ku munota wa 24′ Sheriff Bayo yatsinze igitego cya kabiri cya kiyovu Sports, Mugunga Yves atsinda igitego cya 3 ku munota wa 34′ igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri kiyovu Sports yagarutse ifite imbaraga nkizo yari yasozanyije icya mbere, Ku munota wa 66′ Tansele Richard yabonye igitego cya 4. Richard Kirombozi ku munota wa 71 yabonye igitego cya 5 naho ku munota wa 75 Mugunga Yves atsinda igitego cya 6 kikaba icya kabiri kuriwe.

Wabaye umukino wa mbere ubonetsemo ibitego byinshi kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira. Ikindi cyabaye n’uko umuriro kuri sitade ya Kigali Pele wagiye inshuro ebyiri mu gice cya mbere cy’umukino, bigatuma uhagarara kabiri.

Kiyovu Sports Nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise izamuka ifata umwanya wa 3 n’amanota 15. Étoile de l’Est ubu iri kumwanya wa 15 n’amanota 7.

Related posts