Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports yabyinnye mbere y’umuziki yibagiwe ko i Gorogotha na yesu yahabambiwe mu buryo bworoshye

 

Ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye na Mvukiyehe Juvenal, yabyinnye mbere y’umuziki yibagiwe ko i Gorogotha nta muntu utahagwa mu buryo bwose yazamo.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, ikipe ya Kiyovu Sports yari yerekeje mu karere ka Nyagatare gusura ikipe ya Sunrise FC mu mukino ubanziriza uwa nyuma ngo Shampiyona sezo 2022/2023 isozwe. Kiyovu Sports yagiye yakaniye uyu mukino yibagiwe ko na Sunrise FC abayobozi bose bayo bahagurutse bashaka iyi ntsinzi yagombaga kubaha kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikintu cyagaragazaga ko bagiye bizeye intsinzi kuri uyu mukino wagombaga kubaha amahirwe nka 99.9% yo gutwara igikombe ni uko bamwe mu bafana hafi ya bose berekeje muri aka karere bagiye batatse amamodoka yabo ko ari bo bamaze gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka ariko ntabwo byabagendekeye neza kuko ibi byapa byari bitatse amamodoka yabo batashye bamaze kubikuraho nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntako butari bwagize ngo bushyire mu mwuka mwiza abakinnyi bayo ariko ntacyo bakoze kigaragaza ko bafite ubushobozi bwo gutwara igikombe uyu mwaka. Abayobozi ba Kiyovu Sports mbere y’umukino bari bamenyesheje abakinnyi ko igitego kizaboneka muri uyu mukino cyose bazakibahera ibihumbi 600 bivuze ko iyo habonekamo 3 ubwo bari buhabwe million 1 n’ibihumbi 800, ariko abakinnyi ntacyo bagaragaje.

Ibi byose abayobozi ndetse n’abafana ba Kiyovu Sports bakoze byatumye benshi bemeza ko bari babyinnye mbere y’umuziki bitewe ni uko iyi Sitade ya Gorogotha ni Sitade iteye ubwoba ku makipe menshi akomeye muri iyi Shampiyona yacu.

Kuri iyi Sitade ya Sunrise FC ikipe zigiyeyo kuyisura iyo yakaniye umukino n’ubuyobozi bugahaguruka ntabwo ijya ipfa kuhatsindirwa bivuze ko kuba Kiyovu Sports yahatsindiwe nta nkuru irimo ariko kuba yari ikipe irimo gushaka igikombe Kandi biri mu biganza byayo ndetse inafite abakinnyi benshi bemeza ko bakomeye ntiyagombaga kuhatakariza muri ubu buryo.

Kiyovu Sports gutsindwa uyu mukino byahise biyushyira ku mwanya wa kabiri n’amanota 60 inganya na APR FC ariko kubera Gitinyiro izigamye ibitego byinshi ihita ifata umwanya wa mbere. Ikipe ya Rayon Sports nayo iri aho hafi n’amanota 58 iri ku mwanya wa gatatu.

 

 

Related posts