Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu sports isigaye ipimirwa ku munzani nk’ uko bapima ikiro cy’ ibijumba.

Messi yatonetse abakunzi ba Cristiano.

Umukino w’ umunsi wa 12 wa Shampiyona y’ u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022, wahuje AS kigali na Kiyovu Sports. Aho uyu mukino waje kurangira AS Kigali itsinze 4_2 bya Kiyovu Sports.

Kiyovu sports isigaye ipimirwa ku munzani nk’ uko bapima ikiro cy’ ibijumba.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiranye Imbaraga nyinshi cyane dore ko bitasabye iminoto myinshi kuba yari yateretsemo igitego cya Mbere ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa. Kiyovu Sports ntabwo byasabye iminota yindi myinshi kuko ku munota wa 10, Ndayishimiye Tierry yaje guterekamo ikindi gitego cya Kabiri n’ umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.

AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.

Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84.

Dore uko urutonde ruhagaze

  • AS KIGALI 23 Pts (11)
  • RAYON SPORTS 22 Pts (10)
  • KIYOVU SPORT 21 Pts (12)
  • APR FC 20 PTS (11)
  • POLICE FC 20 Pts (12)

Related posts