Ikipe ya Kiyovu Sports igeze kure ibiganiro n’umukinnyi w’Umurundi, Kwizera Pierrot wakunzwe cyane muri Rayon Sports ya 2015-2017, ikaba yifuza kumusinyisha nyuma yo kwibikaho na mugenzi we Amissi Cedric.
Ni Kwizera Pierrot wari umaze igihe akora imyitozo muri iyi kipe yambara Icyatsi kibisi n’Umweru. Uyu ari mu bakinnyi bakoze imyitozo mu ikipe ya Kiyovu Sports kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho kuva iyi kipe yatangira imyitozo, imaze gukoresha imyitozo abakinnyi babarirwa muri 200 batandukanye.
Kuri ubu amakuru agera kuri KglNews yemeza ko kuva nyuma y’aho ikipe iboneye amafaranga yahawe n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gusinyisha abakinnyi batandukanye ihereye mu bakomeye bamaze igihe bakorana nay o imyitozo.
Aya makuru akomeza avuga na nyuma y’uko perezida wa yo David Nkurunziza agereye mu Rwanda avuye muri Canada, ikipe igiye kwiyubaka vuba mu gihe habura iminsi mike cyane ngo Shampiyona itangire. Mu bakinnyi amakuru yemeza ko iyi kipe igomba guheraho harimo Kwizera Pierrot. Ni nyuma gato yo gusinyisha Amissi Cedric na we baturuka mu gihugu kimwe cy’u Burundi. Bamaze iminsi kandi bakorana imyitozo na Mbirizi Eric na Bimenyimana Bonfils Caleb; Abarundi babiri bananyuze muri Rayon Sports.
Kwizera Pierrot yabaye umwe mu bakinnyi beza muri Rayon Sports ndetse wishimirwaga cyane n’abafana by’umwihariko mu gihe cye cya mbere hagati ya 2015 na 2017. Pierrot yaje gusohika muri iyi kipe nyuma aza no kwerekeza muri AS Kigali.
Ingengabihe igaragaza ko Kiyovu Sports izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, taliki 16 Kanama 2024 saa 15h00 kuri Kigali Pelé Stadium.