Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports Company Ltd iyobowe na Mvukiyehe Juvenal yatswe uburenganzira yarifite ku ikipe ya Kiyovu Sports, Ese Koko General yirukanye Juvenal ???

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasohoye ibaruwa igaragaza ko kiyovu Sports company Ltd ibaye yambuwe uburenganzira bwo gucunga ibikorwa bya Kiyovu Sports FC.

Mu nama yabaye kuwa kabiri tariki ya 26 Nzeri yahuje Komite Nyobozi ya kiyovu Sports Association, yigaga ku bintu 2 by’ingenzi harimo kureba imikoranire hagati ya Kiyovu Sports company Ltd na kiyovu Sports Association, ikindi cyari ukurebera hamwe ikibazo cy’amikoro make ari muri Kiyovu Sports FC.

Nyuma yo kuganira Komite Nyobozi ya kiyovu Sports Association yafashe imyanzuro ikurikira, mu ibaruwa banditse bati : “Hashingiwe ko Kiyovu Sports Company Ltd yagiye ikora amakosa anyuranye, kandi mu bihe bitandukanye akagira ingaruka ku ikipe:

Gusesa amasezerano y’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na

miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana cyenda (80,900,000

Frw), zikishyuzwa Kiyovu Sports Association. Kuba company itakibasha gucunga ubuzima bwa buri munsi bwa

equipe n’abakozi bayo nkuko biteganyijwe mu masezerano

y’imikoranire Association yagiranye na Company.

2. Dushingiye ku mikoro make

yagaragajwe na Company ko itagishoboye gutunga ikipe, ubu abakinnyi n’abakozi bakaba bamaze kugira ibirarane by’imishahara

Hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya Company na Association, abagize Komite Nyobozi banzuye ko imicungire n’ibikorwa bya sports byose bya Kiyovu sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association, mu gihe hagitegerejwe ko

Inteko Rusange iterana ikabifatahọ umyanzuro ntakuka.”

Ibaruwa isoza abagize kiyovu Sports Association basaba abanyamuryango ba kiyovu Sports ko bashyira hamwe bagafasha ikipe yabo Kuko ubu iri mu maboko y’abanyamuryango ba kiyovu Sports Association.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike hagaragaye amashusho agaragaza Mvukiyehe Juvenal na Ndorimana Jean François Régis uzwi nka General bishimye baganira benshi bagakeko umutuzo waba ugiye kugaruka muri kiyovu Sports.

Ibaruwa yose yanditswe na kiyovu Sports Association.

 

 

 

Related posts