Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports bishobora kutayorohera nyuma y’umukinnyi ishobora gukina na Musanze FC idafite kandi yagenderagaho

Ikipe ya Kiyovu Sports imeze neza muri iyi minsi, ishobora gukina na Musanze FC idafite umukinnyi yagenderagaho umukino ku mukino.

Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ikipe ya Kiyovu Sports izaba yasuye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 28 w’igikombe cya Shampiyona.

Uyu uzaba ari umukino ukomeye cyane bitewe n’ibikomeje kuvugwa muri aya makipe yombi cyane cyane agahimbazamusyi Kangana n’ibihumbi 300 buri mukinnyi wa Musanze FC azahabwa nibaramuka batsinze ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde kugeza ubu.

Amakuru twamenye ni uko biri kuvugwa ko kuri uyu mukino Bigirimana Abedi ashobora kutawugaragaramo bitewe n’imvune yagize nubwo ikipe ya Kiyovu Sports itigeze ibitangaza habe na Gato gusa nyine ntabwo biremezwa neza.

Ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 57 ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 55 Izi zose zikurikiwe na APR FC iri kumwanya wa gatatu n’amanota 54.

 

Related posts