Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Kutarara irondo bikomeje gutiza umurindi ubujura.

 

Ni kibazo cyazamuwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugero,Akagari ka Nyabikokora, Umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe ubwo bari bashoje igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare ,kuri Uyu wa Gatandatu Tariki ya 24 Gashyantare 2024.

Umwe mu baturage yagize ati:”Hano mu Mudugudu wacu hari ubujura buteye inkeke rwose kandi buratubangamiye.Ntabwo twumva ukuntu twibwa nyamara bahora batubaza amafaranga y’irondo.Ubwo se tuyatangira iki kandi n’ubundi twibwa.”

Ni ikibazo cyakuruye impaka ndende basaba ko ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yagisobanura,noneho nawe mukuvuga uko bihagaze yagize ati:”Ikibazo cyabayeho ntarondo rigihari kuko ibitabo twishyurizagaho amafaranga Mudugudu yarayinyatse.Ikindi kandi abanyerondo barikoraga bagahembwa ariko bagakatwa amafaranga igihumbi ari byo byatumye bigumura kutarirara.”

Uwitwa Munyeshema wari ushinzwe gukusanya cyangwa kwishyuza amafaranga yavuze ko icyatumye atongera kiyishyuza aruko irondo ryo ryari ryarahagaze nawe ahitamo kubyihorera.

Yagize ati:”Iby’umutekano nta n’ikibazo cyari gihari,abantu bararaga irondo ari batanu nanjye wa Gatandatu ariko njyewe naeishyuzaga,byageze hagati nishyuje amafaranga y’ibirarane by’abantu bariraraga kera ndetse n’ab’icyo gihe harimo n’uriya Mutekano.Twishyura iryo rya mbere ndetse n’irya kabiri nyuma yaho mu gihe tugiye gukomeza ngo dukorane,twumva ngo irondo mutekano yararihagaritse,ubwo rero nyuma yaho ntabwo twongeye kwishyuza nta n’irondo twongeye kubona ubwo rero duhita duhagarikira aho ngaho.”

Abaturage bo muri uyu mudugudu bakomeje bagaragaza ko abarara irondo aribo bashobora kuba babiba.

Ati:”Kuri ubu irondo ryivanze n’abajura,abarara irondo nibo batwiba rwose,gusa ugereranyije n’ubu hatari ho irondo nibyo byiza.”

Mugukemura iki kibazo,umwe muri njyanama mu Mudugudu yavuze ko hagiye gutegurwa inama mu minsi ya vuba dore ko n’ubuyobozi w’umudugudu atari ahari.

Ati:”Icyo tugiye gukora n’ugutegura inama mu minsi ya vuba tukareba uko twanoza umutekano.”

Yakomeje agira ati:”Ikibazo cyabayeho abakoraga iryo rondo twabasabye kugirana n’abo amasezerano ngo nimba hari ikibuze mu mudugudu bakibazwe nuko barabyanga,birashoboka rero ko ari cyo batinye.”

Abaturage bavuga ko kuba hatorwa abayobozi bafite izindi nshingano bituma umudugudu wabo udatera imbere.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kirehe

Related posts