Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Bibasaba gutegesha 3000 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bageze umusaruro ku isoko

Abakora ingendo ndende kugira ngo bagere ku masoko n’abaturage bo mu birembo mu Murenge wa Nyarubuye ndetse n’abo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bavuga ko igihe cy’isarura ry’imyaka babura aho kuyigurishiriza kuko kuyigeza ku isoko ryo ku Murindi na Nyakarambi bibasaba gutega ndetse ufite itungo abura aho kurigurishiriza bagasaba ko bakwegerezwa isoko bakiteza imbere

Umwe yagize ati:”kuva hano kugira ngo ugere ku isoko udafite amafaranga hagata ya 2000 na 3000 ntiwarema isoko kuko moto ntiyajya munsi y’aya mafaranga.”

Yakomeje agira ati:”Nk’iyo wejeje imyaka ntiwabona uko uyigeza ku isoko,ufite agahene cyangwa agatama n’ukukagurishiriza mu rugo bakaguhenda.”

Undi nawe yagize ati:”Ubuyobozi budufashishe bukaduha isoko hano hafi kuko kujya ku isoko ryo ku Mulindi cyangwa se irya Nyakarambi biraduhenda pe,ibaze ugiye kugurisha ibishyimbo ugatega moto ubwo se utwo washagaka watubona?”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZIRABATINYA Modeste avuga ko igikorwa cyo kwegereza amasoko mato cyatangiye aho asaba abo mu murenge wa mushikiri n’agace k’abatuye mu Birembo bajya barema isoko ririkubakwa Nyarutunga mu gihe batarubakirwa iryabo ryo gushoramo imyaka n’amatungo

Yagize ati:”Ni byo koko dufite gahunda yo kwegereza abaturage amasoko mato,rero icyo twabwira abaturage n’uko baba bakoresha isoko rya Nyarutunga riri kubakwa mu gihe tutarabagezaho iryabo.”

Aba baturage bo mu Birembo na Mushikiri bavuga ko kugera mu isoko ryo ku Murindi kuri moto bibasaba 2000 birengaho naho kurema irya Nyakarambi bikabasaba 3000 ni ikibazo gihurirwaho n’abatuye ahazwi nka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye nabo bagorwa no kugera ku masoko.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kirehe

Related posts