Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Amayobera ku rupfu rw’uwari umukozi ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage(SEDO) wasanzwe mu muhanda yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahitwa Rushoka mu Kagari ka Cyambwe mu murenge wa Nasho nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 38 wari umukozi ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Ntaruka aho yasanzwe mu muhanda yitabye Imana.

Amakuru twahawe n’abaturage avuga ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu muhanda bigaragara ko ashobora kuba ari naho yapfiriye.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mukozi w’Akagari avuga ko bamenye ko yapfuye ahagana saa Yine za mu gitondo.

Mu magambo ye yagize Ati “Abaturage babonye umuntu uryamye mu gasozi baratabaza, batumenyesha ko hari umuntu wapfuye ariko inzego z’umutekano zihageze zisanga yari  umuyobozi ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) wa Ntaruka, Kugeza ubu impamvu zateye urupfu rwe ntabwo ziramenyekana gusa ejo saa Cyenda yari ari mu kazi kandi nta kibazo namba afite.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bageze aho basanze umurambo wa nyakwigendera bagahumuriza abaturage bahatuye ari nako hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Mu gusoza kandi uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe cyose hari umuntu utaraye mu rugo ndetse n’uwatinze gutaha kugira ngo inzego z’umutekano zibikurikirane hakiri kare hamenyekane icyo yabaye mu maguru mashya.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe gupimwa ku bitaro bya Kacyiru ngo hamenyekane icyateye urupfu mbere y’uko ashyingurwa ni mu gihe kandi inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe..

Related posts