Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Abaturage bavuga ko inyubako y’akagari itajyanye n’igihe bagasaba ko hakubakwa indi.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kigina akarere ka Kirehe baravuga ko babona igihe ari iki ngo n’abo bafite ibiro by’akagari bigezweho.

Ukigera ku nyubako y’aka Kagari ubona amagambo yanditseho ngo Ibiro by’ Akagari ka Nyabikokora,uretse kubona amagambo agaragaza ko ari ibiro by’ Akagari biramutse bitandutseho wagira ngo ni inyubako y’umuturage.

Bamwe mu baturage bagana ibi biro baje gushaka serivisi zitandukanye bahamya ko igihe kigeze kugira ngo bareke kuzisabira mu nyubako nayo imeze nkaho ari hafi ya ntayo.

Umwe mu baturage yagize ati:”Reba nawe iyi nyubako nonese utahazi siwagira ngo ni urugo rw’umuturage!Icyo twasaba nuko badufasha tukabona inyubako y’akagari imeze neza.”

Undi nawe yagize ati:”Iyi nyubako ni ntoya kandi irashaje,urumva rero ko igihe kigeze ngo tugire ibiro byiza kandi bigezweho.Ibaze nawe inyubako y’Akagari twakwita ko iri mu Mujyi wacu.Badufashe batwubakire rwose inyubako nziza maze twumve ko hano muri Nyabikokora natwe twitaweho.”

Rugambwa Faustin, umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabikokora avuga ko n’abo babona ko ibi biro bishaje ndetse ko mu kwezi kwa Gatandatu bazaba bageze kure mu kukubaka ngo kuko bari bategereje igishushanyombonera cy’Akarere cyerekana uko bazubaka.

Aha niho hagiye kubakwa ibiro by’akagari bishya bya Nyabikokora

Yagize ati:”Nibyo koko ntabwo iyi nyubako imeze neza kuko irashaje ariko hari gahunda yo kubaka gusa twari twabanje gutegereza igishushanyombonera cy’Akarere kugira ngo tumenye uko tuzubaka,ikibanza kirahari hariya muri Roundpoind,byanze bikunze mu kwezi kwa Gatandatu tuzaba twatangiye kubaka,cyane ko n’abaturage batangiye kwitangamo imisanzu.”

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2022 hemejwe ko hagiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe z’ibiro by’utugari ndetse no kongererwa abakozi.

Uretse ibiro by’ Akagari ka Nyabikokora basaba kubakirwa inyubako nshya,hari n’abo mu tugari twa Gahama na Rugarama basaba ko n’abo batekerezwaho.

Ibiro by’akagari ka Gahama
Ibiro by’ Akagari ka Rugarama

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com mu karere ka Kirehe.

Related posts