Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Abaturage batewe impungenge n’abahinga munsi y’amapironi.

Hari bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyunuzi Umurenge wa Gatore,Akarere ka Kirehe bavuga ko batwe impungenge n’abirara guhinga munsi y’amapironi y’umurongo mugari.

Iyo uzengurutse mu bice bimwe na bimwe by’uyu murenge wa Gatore usanga hari abahinzemo ibijumba,imyumbati ndetse yewe bamwe barasaruye bari kongera guhinga.

Abaganiriye na kglnews.com babona ibi bidakwiye kuko baba barahishyuwe,gusa hari n’abavuga ko bishobora kuba ari ubumenyi buke.

Kayitare Emmanuel umuturage wa Cyunuzi yagize ati:”Guhinga munsi y’amapoto ni ubumenyi budahagije kuko nta magugurwa yabyo dufite,baramutse badusobanuriye tukamenya ko harimo imbogamizi ntabwo twakongera kuhahinga kuko umuriro urakomeye.”

Kayitare Emmanuel umuturage Cyunuzi

Undi nawe yagize ati:”Bubaka ariya mapoto barabibujije,ariko bamaze gushyira ho ziriya nsinga bahise batangira guhinga.Yewe barahinga rwose ahubwo nta n’ubwoba bagira pe, ukurikije ukuntu biriya bisinga biba bisamira umuriro wakwibaza uti ese buriya nta mpungenge kuko biba bisakuza mu gihe cy’imvura.”

Undi ati:”rwose biteye impungenge kuko umuriro ushobora kubafata pe.”

Umwe mu baturage ufite umurima nawe umunyamakuru wa kglnews yashyizemo umukozi uri guhingamo yavuze ko yabonye abandi bagingamo nawe agahita abikora atazi ko bibujijwe.

Ati:”Nahaguze n’umuntu noneho mbona abandi bahingamo ndavuga ngo nanjye reka njye mahinga,gusa nimba bitemewe reka njye kumubuza gukomeza kuhahinga.”

Ipironi ihinzemo ibijumba muri Gatore.photo:Ivan

Umuyobozi wa REG ishami rya Kirehe,Mupenzi Theogene yabwiye kglnews.com ko guhinga munsi y’amapironi bitemewe gusa bagiye gusura aba baturage bakabaganiza.

Yagize ati:”Ntabwo byemewe kuko bishobora gukurura impanuka,icyo tugiye gukora ni ukubasura noneho tukabaganiza kuko ntabwo twari tuziko bahahinga.Inama twaha abaturage birinde guhinga munsi yayo bitazabakururira impanuka.”

Ubusanzwe kuri aya mapironi handitseho ngo “uhegereye wapfa”gusa abaturage ntibabyitaho kuko usanga biraye kuhahinga nyamara baba barahaherewe ingurane kugira ngo batazongera gukenera kugira igikorwa bahakorera.

 

Ipironi ihinzemo ibijumba muri Gatore.photo:Ivan

Related posts