Hari mu ijoro rishyira itariki 03 Nyakanga 2017 ni bwo mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, havuzwe inkuru y’umwana w’uruhinja watawe mu musarani wa metero umunani z’ubujyakuzimu akurwamo agihumeka.
Inkuru mu mashusho
Nyina w’uwo mwana wari ufite imyaka 21 akimara kumubyara akamujugunya muri uwo musarani, abaturage bakoze ubutabazi bwihuse akurwa muri icyo cyobo agezwa kwa muganga.Inkuru yahise isohoka kuri Kigali Today dukesha ino nkuru ku itariki 04 Nyakanga 2017, yabaye nk’umuvugizi w’uwo mwana wari uri mu buzima butoroshye ubwo yari ananiwe cyane imwe mu myanya ye y’ubuhumekero yazibwe n’umwanda wo mu cyobo yari yajugunywemo.
Ni bwo abagize Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation”, bakimara kubona iyo nkuru ya Kigali Today bakoze ubutabazi bwihuse baza kureba uburyo baramira ubuzima bw’uwo mwana bwari mu kaga.
Nyuma y’uko uwo muryango usuye uwo mwana, biyemeje kumufasha ubuzima bwe bwose, ku ikubitiro hatangwa amafaranga ibihumbi 50 yo kumwitaho mu gihe akiri mu bitaro.Uwo mwana yemerewe inkunga yose ijyanye n’ubuvuzi ndetse n’amashuri mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga.
Muri icyo gihe, nyina w’uwo mwana yari acunzwe n’inzego zishinzwe umutekano, aho yari amurwaje mu bitaro bya Kirehe.
Yashimye ubufasha yahawe, aho yemezaga ko guta umwana we mu musarani bitamuturutseho, ngo ntiyigeze amenya ibyari byamuteye muri uko gufata icyemezo kibi, asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze bitazongera ukundi.
Agira ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi ku bugome nakoze bwo guta umwana nibyariye mu musarani, mpawe amahirwe nkababarirwa niteguye kurera neza umwana wanjye. Ndashimira Ndayisaba ku bufasha ahaye umwana wanjye.”
Nyuma y’ukwezi kumwe avutse, yiswe amazina
Ku itariki 09 Kanama 2017 ni bwo uwo mwana yiswe amazina mu rwego rwo kumuha uburenganzira yemererwa.
Wari umunsi w’ibirori bikomeye aho imbaga y’abantu baturutse mu tugari tugize umurenge wa Gatore bari bitabiriye uwo muhango ari benshi, wabereye mu rugo rw’ababyeyi ba nyina w’uwo mwana.Umwe wo mu muryango wiyemeje kumufasha ati “Umwana muhaye izina risobanura Umumarayika muto witonda uzi ubwenge kandi uharanira icyiza akakigeraho”.
Uyu mwana ubu arangije kwiga amashuri y’incuke
Arongera ati “Nirinze kumwita amwe mu mazina y’amagenurano amutesha agaciro, dufatanye tumwiteho tumufate neza ejo azatugirira akamaro ashobora kuba Nyampinga cyangwa umuyobozi ukomeye.”Ubuzima bw’uwo mwana wizihiza isabukuru y’imyaka itandatu y’amavuko,ntabwo ibyo yemerewe byabaye amasigaracyicaro, kuko ubonye uwo mwana wese yishimira ubuzima bwiza amubonaho, ndetse ngo n’abarimu ku ishuri bakamukundira ubuhanga agaragaza.
Mu kiganiro na kiriya Kinyamakuru twavuze haruguru yagiranye n’umubyeyi w’uwo mwana, yavuze ko uwemeye inshingano zo kwita kuri uwo mwana, yamufashije mu buryo bushoboka bwose aho kugeza ubu abayeho mu buzima bwiza.
Ni umwana watangiriye amashuri ku gihe, aho ubwo yari yegereje imyaka itatu bamujyanye i Kigali mu ishuri ry’incuke rya “Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice”, riherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro.
Nyina w’umwana yishimiye uko yitaweho, ati “Kuva umwana avutse kugeza ubu yitaweho, nta kintu na kimwe yabuze. COVID-19 yabaye mbana na we i Kigali aho yigaga, mu gihe abandi bicwaga n’inzara njye n’umwana twaryaga neza, ku bufasha bwa Fondation Ndayisaba Fabrice, yaduhaga ibiribwa ikatwishyurira n’inzu, Imana ibahe umugisha”.Nyuma ya COVID-19, byabaye ngombwa ko uwo mwana na nyina basubira ku ivuko i Gatore, nyuma y’uko icyo cyorezo kigize ingaruka ku mikoro y’abamufashaga.
N’ubwo basubiye i Kirehe, ngo uwo muryango wakomeje kwita ku mwana anamushyira mu ishuri ryitwa Utunyange Vision School rya Paruwasi Gatolika ya Kirehe, ubu akaba asoje amashuri y’inshuke.
Umwana afite inzozi zo kwiga kaminuza akazaba Muganga
Mu kiganiro gito uriya umwana yatanze mu rurimi rw’Igifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ndangije amashuri y’incuke ndi uwa mbere mu ishuri, nziga cyane nindangiza kaminuza mbe umuganga, mvure abantu”.
Nyina avuga ko mu buzima bw’uwo mwana akunda kwiga, agakunda kugira urugwiro mu bandi bana, ndetse mu ntumbero ye agakunda kuvuga ko azakiza iwabo.Ati “Iyo nganira na we akunda kunsetsa cyane, ejo yabonye ndakaye hari ibyari byandakaje, aranyegera ati Mama, ko urakaye, humura uzanezerwa. Mama nzakugurira imodoka kandi nzakubakira inzu nziza”.
Ukuriye ukmuryango ukomeje kwita kuri uwo mwana, asanga ari umwana w’umugisha kuba yarakuwe mu cyobo cya metero 8 z’ubujyakuzimu, ari muzima.Ati “Ni umwana w’umugisha, ni umwana w’amateka ugomba kubaho yishimye mu buzima bwiza kandi ufite ahazaza he heza. Ni umwana ufite amateka adasanzwe, gutabwa mu musarani wa metero 8 urimo n’umwanda ntapfe, ni ubuntu bw’Imana”.
Ishuri ryamwakiriye bwa mbere ryamwishimiye
Akomeje gushimira abatuye mu Kagari ka Muganza i Kirehe bagize uruhare mu kurokoka k’uwo mwana bamukura muri uwo musarani, aho babaye urugero rwiza rwo gukunda Igihugu.
Uwo mugiraneza arishimira ko intego yihaye yo gufasha uwo mwana ikomeje kugerwaho.Ati “Ubwo nitaga uwo mwana izina, hari ibyo niyemeje kandi ndashima Imana ko byagezweho. Hari ukuba umwana yarakomeje kugira ubuzima bwiza akabona ibyo niyemeje, hari ukuba yarabashije kwiga neza, akaba arangije amashuri y’incuke mu kigo cy’Utunyanye Vision School i Kirehe, yarabanje kwiga mu kigo cyacu cya Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice cy’incuke, nyuma biba byiza ko akomereza ku kigo cyegereye iwabo”.
Yongeraho ko mu kurinda uwo mwana ibikomere by’amateka, bamuhora hafi bakamuha icyo yifuza cyose, ndetse buri mwaka akaba ategurirwa ibirori by’isabukuru.
Avuga ko uwo mwana azakomeza gufashwa kugera ku nzozi ze, akaba umwana wubaka urundi rubyiruko kandi ufite ubwenge bwubaka Igihugu.Ati “Iyo niyemeje ikintu nkigeraho, agomba kwiga kugeza ku rwego yifuza yaba na PHD n’ibindi, kandi akiga mu mashuri meza, akomeye mu gihugu yemwe byanashoboka akiga mu mashuri meza abaho ku Isi, narabyiyemeje mu bushobozi buke mfite”.
Arasaba ubufatanye bwa Leta mu kwita ku bana arera, bahuye n’ibibazo bikomeye byo gutabwa bakiri bato.Yagize n’icyo asaba Imbuto Foundation, ati “Nyakubahwa First Lady ni umubyeyi wita ku bana b’abakobwa, cyane abari mu kaga, ndifuza ko abana bagiye bahura n’ibibazo mfasha barimo n’uyu, ko bashyirwa mu Imbuto Foundation nk’abantu bita ku bana, by’umwihariko abakobwa”.