Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe: Mu byishimo byinshi n’imishito miremire bishimiye gusangira ikimasa babyina intsinzi y’aho bageze batanga Mituweli

Ku wa 13 Nzeri 2022, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyizeho igihembo cy’ikimasa kizahabwa abazesa umuhigo wa Mituweli, icyo kimasa kikaba cyarariwe n’abaturage b’Umurenge wa Mpanga kuko besheje uyu muhigo ku kigero cya 92.48%.

Akagari ka Bwiyorere ni ko kahize utundi mu kwesa umuhigo wa Mituweli 2022/2023 ku kigero cya 93.78% aho abaturage 6,041 kuri 6,442 ari bo bamaze kwishyura, mu gihe abaturage 31,876 bagana na 92.48% ari bo bamaze kwishyura ku baturage 35,240 bagize Umurenge wose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yifatanyije na bo mu busabane, aranabashimira mu Nteko y’abaturage, basangira ikimasa yari yaremeye ku Murenge uzahiga indi mu muhigo wa Mituweli.N’ubwo ari wo Murenge waje imbere mu kwishyura Mituweli ariko, basabwe ko umwaka utaha bazishyura 100%. Babwiye KigalitodayAti “Uyu munsi tubashimiye ubudashyikirwa mwagaragaje mu kwishyura Mituweli ariko nanone ubutaha murasabwa kwishyura 100% kugira ngo hatazagira ubura uko yivuza yarwaye.”

Abaturage n’abayobozi bijeje ubuyobozi ko bagiye gushyiramo imbaraga zose kugira ngo imyaka itaha bajye baza ku isonga mu bikorwa byose na Mituweli irimo.

Related posts