Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe: Abatuye i Nasho bifuza itumanaho rya telefone.

 

Abaturage bo mu bice by’Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe bifuza ko bakemurirwa ikibazo cy’itumanaho rya telefoni; bakarushaho kwihuta mu iterambere.

Bamwe mu batuye uyu murenge baherutse kugeza kuri Senateri Mukakarangwa Clotilde wakoranye nabo Umuganda rusange usoza Mutarama 2024 ibyifuzo by’ingenzi bibiri bakeneyeho ubuvugizi harimo n’ikitumanaho rya telefoni.

Niragire Aphrodise yagaragaje ko mu bice byinshi by’uyu murenge bafite ikibazo cy’itumanaho rya telefone.

Yagize ati: “Inaha hari ikibazo kihaba kitudindiza mu iterambere, hano muri Nasho dufite ikibazo cya ‘network’, hari ahantu henshi ushobora kuba uri kugira ngo umuntu azaguhamagare akubone agukeneye, akaguhamagara ntakubone; bishoka mwadukorera ubuvugizi niba ari iminara cyangwa hari icyo badufasha tukabona ‘network’ inaha”.

Icyo abaturage bahurizaho ni uko ngo nta gace ko muri uyu murenge wa Nasho wageramo ngo utasangamo iki kibazo cy’itumanaho rya telefone.

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko hari umunara uri kubakwa i Nasho hafi y’ibiro by’umurenge witezweho kuzagikemura.

Yagize Ati: “Ubwo uwo munara numara kujyaho nibwo batubwira bati hari igice runaka gisigaye kugira ngo turebe noneho aho twakongera imbaraga ariko uwo munara urahari, uri kubakwa, kandi biteganyijwe ko ibikorwa byo kuwubaka bizaba byarangiye muri Gashyantare 2024″.

Nasho ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe,ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 33.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Kirehe

Related posts