Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Kirehe: Abaturage bahangayikishijwe n’urubyiruko rusinda rukabatega rukabambura

 

Hari bamwe mu batuye mu karere ka Kirehe babangamiwe n’insoresore zimara gusinda zigatega abantu zikabambura ibyabo.

Bavuga ko akenshi izo nsoresore ziba zanyoye inzoga z’inkorano,bamara kuzihaga bagakora urugomo.

Bati:”Hano muri Kirehe tujya tubangamirwa b’abasore bamara gusinda noneho bagatangira gutangira abantu bakabambura ibyabo ndetse yewe bakanabakubita.Akenshi usanga baba bahaze inzoga z’inkorano zibera inaha,iyo bamaze gusinda usanga urugomo rwabaye rwinshi bityo ukabona biteye ubwoba.”

Uretse uru rugomo aba baturage bitsaho bakorerwa n’izo nsoresore bavuga ko hazamo n’ubujura.

Bati:”Ntabwo ari urugomo gusa kuko usanga bahita biroha no mu bujura kugira ngo babone ayo banywera.Inaha rwose yaba amatungo,imyaka byose babitumazeho bajya kubisindira.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko nk’ubuyobozi bakurikirana abo bigaragayeho ku bakoze urugomo n’ubujura.

Yagize ati:”Ubundi byo ni icyaha,icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukurikirana caisse zose zagiye zigaragara kandi zigashtikirizwa yaba ubugenzacyaha.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakorwa imikwabu yo kureba inzoga z’inkorano muri kano gace.

Ati:”Hari ibijyanye no gukurikirana imikorere y’utubari n’inzoga z’inkorano kandi ubu twari tumaze igihe ikibazo gisa nk’icyacogoye biciye mu bukangurambaga dukora aha ngaha mu baturage ariko n’ama operation nibura ntihashira icyumweru muri aka gace hadakozwe operation yo gukurikirana imikorere y’utubari hamwe naho tugenda tumenya amakuru y’ahari inzoga z’inkorano.”

Icyaha cy’ubujura gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018. Uwahamwe na cyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gusa iki gihano gishobora guhinduka bitewe n’icyo uwibye yakoresheje, aho yibye n’ibyo yibye.

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews I Kirehe mu ntara y’iburasirazuba

Related posts