Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Kimwe mu bikorwa bihambaye muri Afurika!”_CAF yahaye Stade Amahoro umugisha

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yatangaje ko Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, yajuje ibisabwa byose ngo yakire imikino yo ku rwego Mpuzamahanga; mu byo CAF yise ko ari “kimwe mu bikorwa bihambaye ku mugabane wa Afurika.”

Ni ibikubiye mu itanganzo Umunyamabanga Uhoraho mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yandikiye u Rwanda kuri uyu wa Kane taliki 13 Kamena 2024.

Yagize ati “Nk’uko twabibamenyesheje mu matangazo yabanje, turabahamiriza ko raporo y’isuzuma ribanza yakozwe kuri Stade Amahoro iri i Kigali mu Rwanda, twishimiye kubamenyesha ko iyo Stade yemerewe kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA, nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa byose ngo yakire imikino nk’iyo.”

“Tuboneyeho gushimira inzego zose zabigizemo uruhare ndetse na FERWAFA yakoze amavugurura y’agatangaza kugira ngo iyi sitade yuzure; ibiyigira hamwe mu hantu hahambaye ku mugabane wa Afurika.”

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo.

Imirimo yo kwagura Stade Amahoro ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, irasa n’iyarangiye ndetse byitezwe ko nta gihindutse izifashishwa mu birori byo kwizihiza “Kwibohora30” tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Hagati aho iyi Stade izabanza yakire umukino wo kuyiganura uzahuza amakipe ya APR FC na Rayon Sports mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro” uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Stade Amahoro yahawe umugisha na CAF
Stade Amahoro ivuguruye izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza cyane!
CAF yavuze Stade Amahoro ivuguruye ari kimwe mu bikorwa bihambaye ku mugabane wa Afurika!

Related posts