Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Killaman utorohewe ni bihe muri iyi minsi yavuze icyatumye yisanga atangiye kugorwa no kubona amafaranga

 

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman muri filime nyarwanda yavuze icyamuteye ubukene kugeza ubwo atangiye kugorwa no kubona amafaranga ya bimwe mu by’ ingenzi.

Uyu mukinnyi wa filime ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda , LuckMan Nzeyimana yavuze ko mu bihe byashize yagiye kwa muganga agasabwa kuba afashe ikiruhuko ahagarika akazi kenshi yakoraga ,bityo yahise ashaka uwo aha izo nshingano ariko ntiyamukorera neza nk’ uko abyifuza.

Yagize ati” Maze igihe nararwaye, muganga yasabye kuruhuka bihagije ,mbonye ko ninjya mu byo kuruhuka abakozi banjye bagomba guhembwa bizagorana ,nahise mbiha abantu babikurikirana ariko byose byarahombye kuko bamaze amezi ane bafata amashusho ,ariko nayareba ngasanga rwose nta wa mwimerere wanjye urimo. Mbonye bitari ku rwego nifuza mpitamo kutabikoresha”.

 

Uyu mukinnyi wa filime nyarwanda yateye utwatsi ibyo kujya mu mahanga muri iyi minsi, Gusa nanone yongeraho ko ageze aho umwanzi ashaka yahitamo gufata rutemikirere akajya mu mahanga. Ati” Ntabwo ngiye kugenda ariko isaha n’ isaha nagenda bibaye ngombwa. Hano ndacyafite amahirwe menshi kandi meza, keretse mbonye ntakibona amaronko mu gihe rero ahari nta kintu njya gukorayo. Ikindi kandi mfite umuryango hano. Nzakorera igihugu cyanjye ,ubwo se nk’ abo bana bose mba ndi gukoresha si hari byinshi mba nabarinze? Nzakomeza gukorera igihugu cyanjye”.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo bamwe bakeka ko ari ibyamugwiririye ariko ko atangira guhomba yajyaga abona ikimenyetso ariko agakomeza gusohora amafaranga menshi agira ngo agarure ibintu kumurongo bikaragira ahombye.

Killaman yavuze kandi ko ubu atangiye kugarura imbaraga bityo ko ibyari bitari kugenda neza biri bujye kumurongo anaboneraho kwizeza abakunzi be ko ibye bitari ku rwego rubanda babivugaho ku mbuga nkoranyambaga.

Killaman yatangiye gukina filime ,akina mu y’ urwenya ya Nyaxo, nyuma na we aza gushinga icyitwa Killaman Empire,aho yandika akanakina filime zitandukanye harimo my heart n’ izindi.

Related posts