Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Killaman udakunze kurya indimi yatangaje aho yakuye ubushobozi bwo gukora ubukwe afite umwaka utaha.

Killaman yatangaje ko afite ubukwe.

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri sinema nyarwanda nka Killaman yamaze gutangaza ko afite ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, akaba yabitangaje ubwo yagarukaga kubyo uyu mwaka umusigiye.

Ibi Killaman yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kglnews kuri uyu wa 4 ubwo yaduhamirizaga ko afite ubukwe mu kwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2024.

Killaman akaba yadutangarije ko ubu bukwe buzabera mu mugi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden gusa yirinze guhita atangaza itariki buzaberaho.

Agaruka ku kuntu uyu mwaka wa 2023 awufata, yavuze ko ari umwaka w’amateka mu buzima bwe waba waramubereye mwiza mu mpande zombi.

Yagize ati ” kuri nge uyu mwaka ni wo wambereye mwiza cyane mu buzima bwange kuko niho natangiye filime ikunzwe ku rwego rudasanzwe yitwa My Heart ndetse ni naho nashinze Big Mind inyuraho filime z’urwenya”.

Yakomeje agira ati ” impamvu nkomeza mvuga ko ari wo wambereye umwaka mwiza nuko ari naho nakuye ubushobozi bwo kuba nakora ubukwe mfite umwaka utaha wa 2024″.

Ikindi kintu avuga ko cyaba cyaramushimishije muri uyu mwaka ni uburyo asigaye ahemba abakozi bagera kuri mirongo itanu, ndetse nabatangiye bakorera ubuntu bose bakaba basigaye bahembwa.

Rimwe mu ibanga Killaman akoresha kugira ngo agumane igikundiro ni ugicisha make, ndetse akubaha buri wese atitaye kukuba amurusha amafranga cyane cyane mu bakozi akoresha.

Agaruka kuri filime My Heart, yavuze ko imuvuna cyane kuko ibintu byose ariwe ubyimenyera yaba kwandika , gushaka ibikoresho n’ibindi bitandukanye yewe nta n’umuterankunga afite ibi bituma ahura n’umuryango we inshuro 2 mu mezi 6.

Killaman kuri ubu ari kubarizwa ku gisenyi mu karere ka Rubavu Aho yagiye gusangira iminsi mikuru n’abakinnyi be, inshuti ndetse n’abakunzi be muri rusange.

Related posts