Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Kiliziya Gatolika yatanze ubutumwa ku banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka 30

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya Gatolika yatanze ubutumwa ku  banyarwanda, bwo  gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaha ikiremwa muntu.

Ni ubutumwa bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’inama y’Abepisokopi mu Rwanda, bwatanzwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bwagarutse ku nyigisho zikubiyemo ijambo ry’Imana, ariko zirimo n’impanuro zo gushishikariza Abanyarwanda kubaha ubuzima bw’abandi no kubakunda.

Uyu Musenyeri yifashishije ijambo ry’Imana, riboneka mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyefezi umutwe wa 4 umurongo wa 23, yagize ati “Nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu”.

Ati “Aka rero ni akanya ko gusubiza amaso inyuma, kugira ngo turebe indoro y’Imana kuri twebwe”.

Musenyeri Mwumvaneza yongeyeho ko  umuntu aho ari hose akwiye kubahwa kuko Imana yamuhaye icyubahiro, cyo kugira isura yayo no kugira umutima wayo, bityo ko akwiye kubahwa aho yaba ari hose.

Ati “Umuntu uwo ari we wese yaba muto yaba mukuru, akwiriye kubahwa kandi agakundwa”.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa  kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kubihanganisha  muri ibi bihe bitoroshye,  kugira ngo badaheranwa n’agahinda, ishavu by’ababo babuze.

Yavuze kandi  ko Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane igasiga isenye imitima ya benshi, urugendo rw’imyaka 30 ko ari rurerure, rwabayemo byinshi, rwakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kubaka umuryango nyarwanda.

Musenyeri ahamya ko  ibyaha birimo na Jenoside, bikomoka ku mutima mubi wimika ibintu ukanga Imana n’abavandimwe.

Ati “Iyo abantu batangiye gushyira imbere inyungu z’ibintu bagahigika Imana n’abavandimwe, bakora ibidakwiye. Ni byo byabaye hano mu Rwanda, iyo tuza kuzirikana ko twese dusangiye amaraso turi abavandimwe, hari ibyaha byinshi tuba twararetse kwishoramo, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Musenyeri Anaclet yunzemo ko abanyarwanda bakwiye guha umwanya ibibahuza bakirinda ibibatanya kuko ngo binyuranyije n’ugushaka kw’Imana kandi bikaba binyuranyije n’ubutumwa Imana yahaye umuntu ikimurema.

Yasoje asaba ko abanyarwanda bahinduka, bakemera ko bose ari abavandimwe bagaharanira ko aya mateka mabi y’ubwikunde n’urwango yaranze u Rwanda kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atazongera kuba ukundi.

Related posts