Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Kigali:RIB yataye muri yombi umwe mu bapasiteri bakomeye cyane hano mu Rwanda.

 

kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023 nibwo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuvugabutumwa Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya ‘Apôtre Yongwe’ aho kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha..

Mu kiganiro n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko uyu muvugabutuwa yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubusanzwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iryo tegeko kandi riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Umuvugizi wa RIB kandi yibukije abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya no mu mirimo yabo ya buri munsi, Aho yagize ati “Abantu bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi, kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.”

Gusa hakaba hari amakuru avuga ko Yongwe ashobora kuba yatawe muri yombi bitewe no gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.

Uretse ibyo kandi binavugwa ko yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

Hakaba hari n’amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apotre Yongwe ari mu Itorero rya City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo bibabangamiye gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.

Aho muri icyo gihe yagiraga ati “Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa, ngwino utange ituro ry’uko muguhaye… Ufite ahantu ukora urashaka ko bakongeza? Ngwino ushime Imana ko bakongeje, gira vuba. Ufite iseta iriho ubusa kandi urashaka ko yuzura? Gira vuba; ariko mwabaye mute?”

Uyu mupasiteru kandi yagiye aniyemerera ko atunzwe n’amafaranga abayoboke be batura, urugero ni nk’aho yigeze gutangaza ati “Ni byo ndya amaturo.”

Apotre Yongwe yabaye umuvugabutumwa ndetse  n’umuhanuzi akaba kandi kuri ubu yari n’umuyobozi w’itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi rikorera ku Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Related posts