Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023 ahagana mu masaha y’umugoroba nibwo inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi ku izina rya L’Espace iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru mu mashusho
Amakuru Kigali news twamenye ni uko iyi nzu yibasiwe n’inkongi yari isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro, igikari cyayo cyari kibitse ibintu bitandukanye birimo ikawa ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu muziki.
Gusa iyi nkongi ikimara kuba Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera itangira kuzimya iyi nkongi itarafata izindi nyubako zihegereye, nk’isomero Rusange rya Kigali ndetse n’ibindi.
Ariko kubera ubukana uyu muriro wari ufite hari hari impungenge ko iyi nkongi yashoboraga no gufata izindi nyubako byegeranye ndetse na sitasiyo ya lisanzi ya Engen ihegereye, ariko kuko ubutabazi bwihuse, nta zindi nyubako ndetse n’ibindi bikorwa byibasiwe n’uyu muriro cyangwa ngo igire uwo ihitana.
Ibi bikimara kuba hahise hatangira iperereza ku cyateje iyi nkongi, no kubarura ibyangijwe na yo byari muri iyi nyubako. Gusa iyi nyubako yakorerwagamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’abahanzi, ibirori by’imideli, ikinamico, ikaba yanakorerwagamo n’abantu batandukanye barimo n’abari bahafite ibikoresho by’ishuri rya Muzika rya Nyundo.