Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kigali: Umusore ufashwe asambanya umwana w’imyaka 10 ibimubayeho si iby’iRwanda ndabarahiye.[VIDEO]

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka itatu, hamwe n’abandi bantu bane barimo n’umukuru w’Umudugudu, bashinjwa guhishira amakuru kuri iki cyaha.

Uyu mwana bikekwa ko yasambanyijwe n’uwitwa Bizimana Innocent, wari usanzwe ari umucuruzi w’iduka mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yari amaze amezi atatu atangiye gukorera muri ako gace. Bikekwa ko yasambanyije uwo mwana bamutumye mituyu mu iduka rye.

Bizimana we avuga ko abeshyerwa kuko atibaza ukuntu umuntu w’imyaka 27 yafata ku ngufu umwana wimyaka itatu, uwo munsi akabasha kugenda hagashira n’icyumweru bitaramenyekana.

Akomeza avuga ko hari igihe uyu mukecuru bivugwa ko ariho umwana yabaga, yigeze kujya kugurayo ikarita ya telefoni akabwirwa ko ntayo, maze akababara cyane ari nayo mpamvu Bizimana akeka ko ari cyo azira.

Ati “Barambeshyera, uwo mukecuru yaje kugura ama-unités rimwe asanga ntayo mfite, arambwira ngo ubundi ubwo uba uri gucuruza? Ambwira nabi cyane. Umenya ari cyo rero yagendeyeho.”

Munyaneza Kajuga Gaspard wari umuyobozi w’umudugudu, ashinjwa kudatanga amakuru ku nzego zimukuriye nyamara yari yamenye ko uwo mwana yasambanyijwe.

Ati “Nahise mpamagara umuyobozi wanjye unyobora w’Akagari, ahamagaza irondo kuko abaturage bari bamaze kuba benshi n’amagambo abaye menshi bambwira ngo ndimo ndashimuta umuntu. Umukecuru yahamagaye nyina w’umwana ngo amuzane angeraho saa munani, ubwo abaturage bari bakiri aho barinze uyu musore.”

Munyaneza avuga ko nyuma yo kubwira nyina w’umwana n’umukecuru wamureraga ko agiye kujyana Bizimana kuri Polisi, nyina w’umwana n’umukecuru biherereye bakagaruka bavuga ko Bizimana atari we wafashe umwana ku ngufu, ngo batajya kwiteranya n’Imana. Ubwo ngo abaturage ako kanya bahise bakoma amashyi.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’ababyeyi b’umwana ngo hasinywe n’inyandiko mpamo zemeza ko Bizimana koko arengana maze ngo bashyiraho n’imikono ibihamya.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, avuga ko iyo habayeho icyaha cyo gusambanya umwana ibimenyetso ntibihite bishakishwa byangirika.

Ati “Niba habayeho icyaha cyo gusambanya umwana ibimenyetso ntibihite bishakishwa ngo bishyirwe hamwe bisuzumwane ubushishozi n’abantu babifitiye ububasha, birangirika.”

Umuhoza akomeza avuga ko kuba umuyobozi w’umudugudu yarinjiye mu kibazo bikagera igihe banagikemura bakanasinya ku nyandiko mvugo ibyemeza, amategeko avuga ko ari uguhishira amakuru no guhisha icyaha cy’ubugome.

Igitabo cy’amategeko ahana giteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Related posts