Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kigali: Umugabo yasanzwe mu nzu yacururizagamo yishwe.

Ni mu Mudugudu wa Binunga , Akagari ka Murama , mu Murenge wa Kinyinya , wo mu Karere ka Gasabo Mujyi wa Kigali, haravugwa ubugizi bwa nabi bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, aho umuturage yasanzwe yiciwe mu nzu yacururizagamo, bikekwa ko byagizwemo uruhare n’ uwari umukozi we.

Amakuru yatangajwe na IGIHE ni uko uwo mugabo yacuruzaga iduka rito ririmo icyayi, amata, amandazi n’ ibindi bintu. Uwatanze amakuru yagize ati“ Twasanze yapfuye, ariko bari batarica urugi kuko bamwiciyemo imbere, bahita bamufungiranira inyuma.”Ni muri iyo butike yakoreragamo, biravugwa ko byakozwe n’umukozi we ariko ni ugukeka ntabwo biramenyekana. Inzego z’umutekano zamaze kuhagera, hategerejwe ko bakora iperereza.”

Havuguziga Ntabwiko Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinyinya, yemereye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko uyu muturage yasanzwe yapfuye , ariko hataramenyekana icyamuhitanye. Ati“ Ubu turahari ariko dutegereje kumenya icyamwishe.”Kuri ubu Urwego rw’ Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.

Related posts