Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Ubwo umugabo we yari yagiye gushaka akabyizi ku mukobwa wigurisha, yashatse guhemukira umwana w’ amezi 3 

 

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’ umugore witwa Uwamahoro Francine, wafashwe n’ abaturage ku kiraro gitandukanya umurenge wa Gatsata n’ uwa Kimisagara ubwo yari agiye guta umwana w’ amezi atatu gusa mu mugezi wa Nyabugogo nyuma yo gusanga umugabo we yagiye gushaka akabyizi ku mukobwa ukora akazi ko kwicuruza bazwi nk’ inday* a.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023, ahagana saa mbiri n’ igice , bibera mu gace kitwa Kidelenga mu Murenge wa Gatsata.

Bamwe mu baturage batangarije BTN ko batunguwe cyane n’ uburyo uyu mugore yari agiye kwihekura akajugunya umwana we w’amezi atatu mu mugezi wa Nyabugogo kubera ko ngo yari amaze gusangana umugabo we indaya, hari umwe wagize ati “Njye nabonye umugabo ari kwiruka ajyana umwana baravuga ngo uyu mugore yari ajugunye umwana muri Nyabugogo kuko n’ejo bafashe umugore wajugunyemo hano umwana.”

Undi nawe yongera ati “Yari yamutaye, amakuru ndi kumva ngo n’uko umugabo yari yagiye gusambana da!”Undi mugore yagize ati “Ngo uyu mugabo yagiye ku ndaya amuciye inyuma uyu mugore agira umujinya ajya kujugunya umwana.”

Uyu mugore wari ugiye gukora iki gikorwa cyigayitse yahakanye aya makuru avuga ko ahubwo yari agiye gushyira umwana hasi ngo arwane n’ uyu mugabo we ngo kuko yari yambwiye amafanga ye 1600Frw yo kujyana umwana we kwamuganga, Yagize ati“ Hashize ibyumweru bitatu dutandukanye noneho mu gihe yari aje kureba umwana aho ncururiza imyenda, yahasanze akana kanderera umwana nyina yaje kugatwara nibwo namubwiye ngo reka tumuhendahende areke kugatwara mpita njyana uwo mubyeyi mu kabari ntanga 4000Frw ngura Virunga ebyiri bangarurira 1600Frw uriya mugabo arayafata.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko yaje gusaba uwo mugabo kongeraho andi mafaranga kuri ayo 1600Frw kugira ngo avuze uwo mwana arabyanga ananga kuyamusibiza bituma batangira kurwana abantu bakeka ko yari agiye kujugunya umwana muri Nyabugogo.

Ibyo bikimara kuba inzego z’ ubuyobozi bw’ ibanze n’ iza Polisi zahise zihagera zitegeka uyu mugore n’ umugabo kujya kuvuza uwo mwana wabo kuko yari yamaze kuvunika ukiboko.

 

 

Related posts