Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali : Ubukwe bwapfuye Ku munota wa nyuma.

Ku rusengero rwa Deliverence Church ,ruherereye mu karere ka Kicukiro,umugore yishe ubukwe, azanira uwo babyaranye umwana wari ugiye gusezerana n’undi mugore.

Ubwo umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wari ugiye gutangira, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, ku rusengero rwa Deliverence Church, hagaragaye umugore uri mu kigero cy’imyaka 24 witwa Mukeshimana Chantale, agaragaza uburakari bwinshi avuga ko atakwemera ko umugabo babyaranye witwa Nsabimana Emmanuel akora ubukwe batabanje gukemura ikibazo bafitanye cy’umwana w’ukwezi kumwe.

Uyu avuga ko yari yarabanje kubana n’uyu musore maze aramuta ajya gushaka undi mugore .

Ubwo abandi bari mu rusengero hategerejwe ko basezerana, amarembo y’urusengero yari yugawe, bagamije kubuza ko uyu mukobwa yinjira agateza imvururu nk’izari hanze.

Mukeshimana wari wuzuriranye uburakare, yijishuye umwana, maze avuga ko “Mumushyire, kandi mumubwire ko najya kundega arambona.”

Mkeshimana yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko impamvu atagaragaje ikibazo ubwo uwo yita umugabo we yasezeranaga mu Murenge mu buryo bw’amategeko, avuga ko we yagiye atabizi kuko yagiye gusezeranira mu karere ka Rubavu.

Ati”Mu Murenge bavuyeyo hano, bajya gusezeranira i Rubavu ntabizi.No muri iryo sezerano nta muryango wagiyeyo , uretse Se na Nyina gusa.”

Uyu yivugira ko yabanje guhabwa amafaranga 50.000frw ariko ko ntacyo yamumarira.

Uwari ku ruhande rw’uyumusore uvugwaho kudatanga indezo, yavuze ko Mukeshimana yahawe byose ariko atanyurwa.

Ati “Ikibazo cy’uyu mudamu gifite urwego cyagiyemo,urwego ruduha ubujyanama rw’icyo tugomba kumukorera.Twahawe ubujyanama bwo kumwishyurira inzu, tukanamutunga.Ibyo twarabimukoreye.”

Uyu avuga ko niba atabona ibyo bakoze bidahaza ibyifuzo bye, yakwandikirwa urupapuro ruhamya ko azakorerwa ibijyanye n’ibyo yifuza.

Ntacyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bwishimye gutangaza kuri iyi myitwarire y’uyu musore ndetse n’umugore uvugwaho gushaka kwica ubukwe.

Amakuru avuga ko gusezerana imbere y’Imana bitakozwe ngo kuko uyu musore atabanje kwihana imbere y’Imana.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kigali

Related posts