Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Nyina yari avuye kwiragiza Imana , ageze mu rugo inkuru y’ inshamugongo ihita imwakira agikandagira mu rugo rwe , none amarira ni yose

 

Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato, ariko igitera impungenge ni uko ari mu bakiri bato, bakibaza impamvu birimo ku garagaza mu bana batoya cyane , ibi rero tubivuze nyuma y’ uko kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, mu masaha y’ amanywa , mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w’ umusore ukiri muto bivugwa ko yiyambuye ubuzima akoresheje umugozi.

Iyi nkuru yicyamugongo yasakaye saa Tanu n’ gice z’ amamywa , zo kuri Iki Cyumweru tariki ya 14 .05.2023, ubwo uyu musore witwa Nzabonimpa Pacifique w’ imyaka 29 y’ amavuko yasanzwe mu mugozi yashizemo umwuka, amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yabanaga n’ umubyeyi we umwe gusa , umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yari avuye mu masengesho ahita aca umugozi uyu nyakwigendera yari yinaganitseho , uyu mubyeyi yahise atabaza abaturanyi ngo baze mutabarare.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mubyeyi wa Nyakwigendera ngo nubwo yatabajwe abaturanyi ariko , Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk’uko byaje kwemezwa n’abaganga bazanye n’imbangukiragutabara (Ambulance).

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma , nk’ uko byemejwe n’ inzego z’ Ibanze hamwe n’ iz’ Umutekano.

Byatunguye benshi! Urutonde rw’ abatishoboye rwo muri Rusizi rwasanzwe ruriho n’ abayobozi, benshi barashoberwa

Ubuyobozi buhora busaba abaturage kwirinda icyari cyose cyatuma biyambura ubuzima.

 

Related posts