Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Biteye agahinda abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi, dore impamvu yabyose..

 

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru iteye agahinda aho abakora umwuga w’ irondo bakubise umuzunguzayi birangira bamuciye ugutwi, bamwe mu baturage babonye aya mahono arimo kuba bavuze ko byebereye ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge , aho ngo aba banyerondo baje gufata uyu muzunguzayi , undi nawe arwanira imari ye birangira ba mukubise

Hari umwe muri abo baturage witwa Mutesi Clementine wagize ati“ baje kumufata arangije arwanira imari ye, gusa umwe mu banyerondo aramufata atangira kumutsikamira mu gatuza, abandi baramukubita, nyuma nibwo haje imodoka y’irondo ihita imunyura ku gutwi iraguca ihita yikomereza.” undi nawe yongeyeho ati” babanje kumufata bamwambura igitenge cye, abandi basore bava mu modoka y’umurenge baramufata baramuniga kugera ubwo yazanye urufuzi, barangije bamutura hasi batangira kumukandagira mu gatuza no kumukubita mu nda. Iyi modoka y’umutekano niyo ihise iza imunyuraho ugutwi kuracika.

Aba baturage bavuga ko kuba ari umuzunguzayi cyangwa ari gukora ubucuruzi butemewe, bitagahesheje uburenganzira abanyerondo bwo kumukorera urugomo nkurwo bamukoreye, Ku rundi ruhande kandi hari abibaza Impamvu abagakwiye kuba barinda umutekano w’abaturage aribo bawangiza, bakavuga ko nta rugero ruzima baba bari gutanga.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi buratangaza Kuri iki kibazo, gusa imodoka yaje gufata uyu mubyeyi wari wagizwe intere imujyana Kwa muganga, gusa benshi bakaba nta cyizere cyo kubaho bamufitiye kuko yakomerekejwe bikomeye.(Source: Primo.rw)

Related posts