Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Biratangaje abanyeshuri b’ abakobwa mu kigo kimwe bateye abo mu kindi kigo barakomeretsanya bapfa umusore wibera mu gihugu cya Quatar , inkuru irambuye

Mu Mujyi wa Kigali hari gucicikana inkuru y’ Abanyeshuri b’ abakobwa biga mu Kigo cy’ Amashuri cya APAC Kabusunzu mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge batewe na Begenzi babo bo mu kigo cy’ Amashuri cya CGF Kagarama giherereye mu Karere ka Kicukiro , bakosanyaho karahava bapfa umusore wibera mu gihugu cya Quatar.

Amashusho yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Twitter yerekana ab’ abakobwa bamwe barwana n’ abandi batambaye impuzankano zisa , umwe utari urimo mirwano yogeza , asaba mugenzi we gukuramo ibyo kurwanisha icyuma ku wo bahanganye.

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nyakanga 2022, ahagana ku isaha ya saa mbiri zishyira ku i saa tatu ubwo abiga mu kigo cya CGFK bazaga gutega abiga mu kigo cya APAC Kabusunzu , bapfa umusore wibera hanze y’ u Rwanda.

Umwe muri abo bakobwa biga muri APAC yashyize ifoto ye barimo kuvugana biteza imvururu ku mukobwa bahoze bakundana , bakaba barahanye gahunda y’ uko bagombaga guhura kuri uyu wa Kane bakarwana.

Aya ni amakimbirane ababizi batangaje ko yari amaze igihe kitari gitoya atutumba hagati yabo nk’ uko umwe mu banyeshuri ubisi yabitangarije BTN TV dukesha ino nkuru.

Yagize ati“ Byatangiye ejo, noneho baravuga ngo uyu munsi bahure barwane barangije uyu munsi baje kubategera ku inshuri. Hari ikigo cyo mu Kagarama cyaje hano kuri APAC bashaka kurwana bararwana bafite ibyuma , amaturunovizi, inzembe. Bakomeretsanyije kuko bagiye kwamuganga , imodoka yo ku murenge yaje babajyanye , bari kwamuganga Kabusunzu”.

Ibi byahamijwe kandi na Senkware Emile Umuyobozi w’ Ikigo cya APAC Kabusunzu , ati“ Ntabwo barwaniye mu kigo cya APAC”.

Uyu muyobozi w’ ikigo yavuze kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu kubwira ababyeyi bagakaza uburere mu bana babo, cyane ko no mu biruhuko bagiyemo batazaba bari kumwe nabo ku ishuri.

Ntakontagize Florennce , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyakabanda yavuze ko ayo makuru atarayamenya kuko yari mu nama ya JOKE agitegereje inzego z’ umutekano yoherejeyo ngo zikore iperereza.

Related posts