Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Babonye igihano cya Burundu cyidahagije, umugore wakekwagaho kwica Akeza cyakatiwe urumukwiriye!

 

Umugore wari ubereye mukase wa Keza yahamijwe icyaha cyo kumwica akatirwa n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igihano cya Burundu sibyo gusa kuko uyu mugore agomba no gutanga ihazabu ya miliyoni 50 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugore witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal yahamijwe icyaha cyo kwica Akeza Rutiyomba Elsie, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023.

Akeza wishwe na Mukase yari afite imyaka itanu, yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022 aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye, bigakekwa ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’abo babanaga, Mukanzabarushimana Marie Chantal wari umubereye mukase na Nirere wari umukozi wo mu rugo bahise batabwa muri yombi, gusa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaje kurekura Nirere, rutegeka ko Mukanzabarushimana akomeza gufungwa.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwaha ishingiro ikirego cyabwo ndetse rukamuhamya icyaha cyo kwica Akeza.Bwagaragaje ko nyuma yo kumuhamya icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugome yakoze cyo kwica umwana yari abereye mukase.

Mukanzabarushimana we yaburanye ahakana icyaha ndetse akavuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko iki cyaha yagikoze, akaba akwiye kugirwa umwere akarekurwa ngo kuko afite n’abana bato akwiye kwitaho.

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023, icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomewe mu ruhame, umucamanza agaragaza ko hari impamvu zitandukanye zituma uyu mugore ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.Zimwe muri izo mpamvu zagaragajwe harimo kuba umunsi Akeza yapfaga, Mukanzabarushimana ari we wari wasigaye ku rugo no kuba mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wo mu rugo bigaragara ko ari Mukanzabarushimana ufite uruhare mu rupfu ry’uyu mwana.

Ikindi kibigaragaza ni ukuba mu bimenyetso byatanzwe haragaragajwe ko Akeza yari munini ku buryo atari kubasha kwijyana mu kidomoro yasanzwemo, ahubwo byaturutse ku kuba yarashyizwemo.

Umucamanza yanzuye ko Mukanzabarushimana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse agahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.Urukiko kandi rwategetse ko ku birebana n’indishyi zasabwe n’umuryango wa Akeza Rutiyomba Elsie, Mukanzabarushimana agomba gutanga miliyoni 50 Frw zizavanwa mu mitungo ye bwite.

Impamvu zigomba kuvanwa mu mitungo ye bwite ni uko we na se wa Akeza, Rutiyomba, basezeranye ivangamutungo muhahahano, bisobanuye ko imitungo bahashye bari kumwe ari yo bagombaga kugiraho uruhare rungana.

Ntiharamenyekana niba uruhande rwa Mukanzabarushimana ruzajuririra iki cyemezo cyane ko urubanza rwasomwe uregwa adahari.Akeza Rutiyomba Elsie ni umwana wamenyekanye ubwo hagaragaraga amashusho ari gusubiramo indirimbo ya Meddy, yitwa My Vow.Urupfu rwe rwashenguye benshi bitewe n’uko yari umwana ufite igikuriro n’igikundiro, bagatungurwa no kumva yapfuye urupfu rutahise rusobanuka.

Ivomo: Igihe

Related posts