Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kigali: Abakobwa bicuruza barakoresha Facebook nk’inzira ya bugufi yo kubona abakiliya.[Ibimenyetso].

Mu mujyi wa Kigali, Abakobwa bicuruza barakoresha Facebook nk’inzira ya bugufi yo kubona abakiliya babagana.

Urubuga nkoranyambaga rwa facebook kuri bamwe mu bakobwa bicuruza(indaya) barwifashisha nk’inzira ya bugufi yo gushakiraho abakiriya.Aba bakobwa bashyira amafoto yabo bambaye uko bavutse(Ubusa) abandi bagashyiraho amafoto agaragaza imyanya yabo y’ibanga, bagamije gukurura abagabo nkuko babivuga.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, muri iyi minsi hagaragaraho amafoto nyakuri y’abakobwa b’abanyarwandakazi bambaye uko bavutse, aba bakobwa ababazi neza bakavuga ko bakora akazi ko gucuruza bashaka abagabo muri ubwo buryo.

Nkuko bikomeje kugaragara,Urubuga nkoranyambaga rwa facebook kuri bamwe mu bakobwa bicuruza(indaya) barwifashisha nk’inzira ya bugufi yo gushakiraho abakiriya ndetse ngo ninaho haba abatanga agatubutse.

Nkuko bisobanurwa neza,Aba bakobwa bashyira amafoto yabo bambaye uko bavutse(Ubusa) abandi bagashyiraho amafoto agaragaza imyanya yabo y’ibanga, bagamije gukurura abagabo nkuko babivuga.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, muri iyi minsi hagaragaraho amafoto nyakuri y’abakobwa b’abanyarwandakazi bambaye uko bavutse, aba bakobwa ababazi neza bakavuga ko bakora akazi ko gucuruza imibiri yabo(Indaya), bakaba barahisemo gukoresha iyi nzira ngo kuko ituma babona abakiriya mu buryo bwihuse.

Umwe muri bo utashatse ko amazinaye atangazwa yagize ati’’Nta soni bintera kuko niyo nzira nabonye ituma mbona abakiriya kandi, baza bazi uwo bagiye gukorana uko ataye, bituma mbona abakiriya benshi bakuruwe n’imiterere yange”

Umwe mu banyamadini twaganiriye yavuze ko abakora ibyo bangiza isura nziza y’umunyarwanda kazi muri rusange kandi nabo bakiyicira ejo hazaza habo.

Yagize ati’’Nta muryango utagira ikigoryi, abakora ibyo bataye umuco, sindabona ayo mafoto, ariko ababikora bajye bibuka ko uwabifatirwamo yabihanirwa”

Related posts