Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Abacuruzi b’isoko bigaragambije nyuma y’uko mugenzi wabo akorewe akarengane gakomeye.

 

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bakomeje kuvuga ko Rugamba Cyprien yakorewe akagambane n’umugano witwa Mbirinde Emmanuel bikaba bivugwa ko ari akagambane gakomeye uyu mugabo yakorewe.

Uyu muturage Cyprien asobanura ko aka kagambane katangiye ubwo uyu mugabo bavuganaga ko agiye kumuha amafaranga ngo amuhe iseta yo gucururizamo mu isoko, ndetse iseta akayigurana n’ibicuruzwa byose byari biyiriho. Uyu mugabo avuga ko yaje kwishyura amafaranga yose ariko nyuma y’uko amaze kwishyura akaza gukorerwa uburiganya n’uwo bari baguze iyi seta Ari we Mbirinde Emmanuel.

Amakuru Kglnews ifite ni uko uyu Mbirinde Emmanuel yitwaje icyo Ari cyo n’akazi akora muri iri soko akaba aribyo aheraho yitwaza guhemukira mugenzi we baguze ikibanza Cyprien.

Inkuru mu mashusho

Cyprien arataka cyane mu mugi wa Kigali aratabaza Kandi asaba kurenganurwa Aho yagize ati “Naje guhura n’akarengane nakorewe n’ubuyobozi bw’isoko hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge bafatanije n’umukire ukorera hano witwa Mbirinde Emmanuel uba no muri komite y’isoko nge nawe twaje kugirana imikorere tugirana n’amasezerano ambwira ko afite imari ya milliyoni 2 n’ibihumbi 860 afite n’iseta akoreramo ambwira ko babimukopye ambwira y’uko tugiye gukorana hanyuma nimara kubyishyura imari izaba isigayemo nge nawe tukazakomeza kuyifatanya igihe cyarageze amafaranga yose narayamuverishe uko twabivuganye namuhaga amafaranga ibihumbi 13500 ku kwezi umwaka urangiye narimaze kumwishyura naringeze igihe cyo kwikorera ariko imari ye yari yarashizemo Hari hasigayemo utuntu dukeya twari dufite agaciro k’ibihumbi 60 naranayamuhaye cash nari ngiye kwikorera angira Inama yo kwiguririza bank mbibwira mukuru wang afite ubutaka ajya muri bank anguririza Milioni 3 ndazizana nzishyiramo hano ariko amasezerano nari naragiranye na Mbirinde Emmanuel yari yarayanyimye hanyuma nza kumva y’uko iseta yongeye akayigurisha Milioni 2 ambwira ko ngomba kuva ku iseta ye, ndamubwira ngo ese ndava ku iseta gute Kandi twarumvikanye ko iseta Ari iyange Kandi baramaze no kukwishura? ambwira ko nta masezerano mfitanye nawe ngomba kuva ku iseta ye ampa za Priave nanga kugenda icyo gihe nishyuraga bank ndareba nta hantu nzakura amafaranga ya bank, ni uko ntamasezerano narimfite yari yarayabitse yarayanyimye, naje kwemera gukodesha nawe kugirango mare kabiri aha ngaha ndindiriye ubuyobozi kugirango bundenganure ariko nta bimenyetso narimfite naje kumwemera ko nzajya muha ibihumbi 40 ku kwezi akajya akuramo Ibihumbi 10 byo kuansorera nayamuhaye ay’ukwezi kumwe anyandikira Priave ndangije mbibwira ubuyobozi bw’isoko ndabwegera mbuhereza ikibazo cyange bansaba amasezerano mfitanye nawe ndayabura. Naje kwegera kibonke mubwira ko Priave nayemeye ariko ampe amasezerano dufitanye kugira ngo ningenda atazavuga ko Hari imari mufitiye cyangwa amafaranga icyo gihe yarabyemeye bampa Priave Ariko nge nashakaga bampe amasezerano nagiranye nawe nza gukorera hano ayo masezerano amaze kuyampa nta mari ye narimfite n’ubuyobozi bw’isoko bwari buhari ananyandikira ko nta mari ye cyangwa amafaranga mufitiye icyo mufitiye ari umunzani w’ibihumbi 10 ayo masezerano yose ndayafite. Hanyuma kubera ko aba muri komite y’isoko bakomeje bakora amatsinda banjyana mu biro ndababwira nti mwazaje kuri terrain mukumva ikibazo uko kimeze abaturage barakizi nishyuye amafaranga abaturage bahari, Imari irimo nayishyizemo abaturage bahari nkorera muri rino soko akandi ni irya leta nta mpamvu yo kugirango Kandi nkorera mu isoko ryashyizweho ngo abantu bikure mu bukene Kandi nange nta hantu ndagera nta kintu nifashije ikintu yishingikirijeho yarambwiye ngo ngewe ngo azanyumvisha mfite mesaje kuri whatsap yarambwiye ngo ngewe ko tuzahangana ngo azareba ubutwari bwange naramubwiye ngo ntabwo nahangana nawe kubera ko ntabwo nganya ubushobozi nawe, ntabwo narinzi icyo yari yishingikirije hanyuma rero yaje kujya mu buyobozi bw’isoko Kandi nababwiraga ikibazo cyange bakacyumva ngewe ndasaba leta y’ubumwe Leta y’u Rwanda nk’uko bavuze ngo umuntu wese ufite ubushobozi Kandi wabasha gukorera mu kubanza agikoreremo akakivamo Ari uko yabuze umusoro, ngewe ndasaba ko bamfungurira mfite imisoro yose y’iyi seta ninge uyisorera uriya Mbirinde Emmanuel nta misoro afite bamfungurira ibicuruzwa byange biri kwangirika”.

Rugamba Cyprien yavuganye ikibazo cye Agahinda kenshi ndetse anavuga ko yafingiwe adahari yaza ku iseta akoreraho agasanga bamushyiriyeho Ingufuri bamufungiye gusa Kglnews yahise igerageza kuvugisha Abacuruzi bacururiza muri iri soko Aho bahamije Ibi uyu mugabo avuga byamubayeho ngo cyane ko bitagakwiye no kurangwa n’umunyarwanda bagasaba ko rwose yaremganurwa.

Umwe muri aba baturage yavuze ko mugenzi wabo Ari guhomba cyane kuko yari afitemo ibicuruzwa byinshi Kandi biri kwangirika

uyu yagize ati”iki ni igihombo cya mbere, harimo ubunyobwa bwazanye ubuhumbu, harimo ibishyimbo byarapfuye biri kutunukira, nibamufungurire Ari guhomba cyane”.

Aba baturage mu gahindda kenshi bavuga ko banenga ubuyobozi bw’iri soko cyane nyuma yo akuza bugafungira uyu mucuruzi Rugamba Cyprien udakora batabimubwiye, bityo bagasaba guhabwa impamvu cyane ko ngo ubuyobozi nyuma yo gufunga isoko butigeze bwongera kuhikozwa bati “Natwe ejo babidukora”.

Kglnews yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iri soko buri gutungwa agatoki n’abacuruzi ntibwabasha kuboneka n’ubutumwa bugufi ntibabusubiza.

Related posts