Hirya no hino kumbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo gucicikana amashusho yuwo bita murokore wari wasinze ubwo yari amaze kunywa inzoga nyinshi noneho ubwo Abanyerondo bari bari mu akazi kabo banyura ku rugo rwe ashaka kubarwanya ibikomeje kujyenda bigarukwaho n’ abagiye batandukanye.
Ababonye ibyo biba bavuze ko byabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza .
Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Murokore ubwo yari amaze kunywa inzoga imaze kumugera mu mubiri we ,yabonye aba banyerondo banyuze iwe mu rugo nta kindi yakoze yahise yihutira kuzana isuka maze ashaka kuyikubita umwe mu banyerondo kuko abandi bo bakimubona ayibatuye bahise bakizwa n’ amaguru hasigara umwe gusa. Muri iyo video uyu witwa murokore yumvikanaga avuga ko yabagirira nabi ngo kuko yahombye ibintu byinshi ngo iriya myenda bambaye ntacyo imaze yayibakubitana ,yongeraho ko we ubwe yahetse imbunda batamukanga.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo gushimira aba banyerondo batigeze bakubita uwo mugabo kuko ariwe bigaragara ko yabashotoye nk’ uko byagiye bigaragara mu mashusho ubona abantu barimo gusaba bano banyerondo kwirengagiza uwo mugabo bakamureka bakikomereza akazi kabo.